Jose Chameleone yateguje igitaramo gikomeye i Kigali

Umuhanzi Jose Chameleone wubatse izina mu muziki wa Uganda  agakundwa n’abatari bake na hano mu Rwanda yateguje ko agiye gutaramira i Kigali mu gihe cya vuba.

Jose Chameleone yateguje gutaramira mu Rwanda

Uyu muhanzi ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram aho yavuze ko agiye gukorera igitaramo cya “Rwanda Tour”. Nubwo atatangaje amatariki azataramiraho i Kigali, Jose Chameleone, yavuze ko agomba kuza gutaramira mu Rwanda.

Jose Chameleone ateguje kuza gutaramira mu Rwanda nyuma y’iminsi azenguruka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi yataramiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, nyuma yakomereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakoze ibitaramo bitandukanye.

Jose Chameleone wanabaye mu Rwanda, yaherukaga kuhataramira mu mwaka wa 2018 ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi DJ Pius ubwo yamurikaga album ye yise “Iwacu”.

Joseph Mayanjais wamamaye mu muziki nka Dr Jose Chameleone mu ntangiro z’umwaka wa 2022 yiyibukije imyaka 27 yari ishize abaye mu Rwanda, ari nabwo icyo gihe yanaciye amarenga yo gutaramira mu Rwanda.

Yiyibutsa ibihe bye mu Rwanda yagize ati “1995, Kacyiru kuri Minisiteri. Imyaka 27 ishize, nigiye byinshi mu kugerageza, gutsindwa ariko ugakomeza guhagarara ukongera ukagerageza kugeza byemeye. Umwaka mushya muhire ku Banyarwanda bose bavandimwe namwe bashiki bange.”

Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda kuko indirimbo ze zabiciye bigacika muri iki gihugu, ndetse zikagera no mu Rwanda, muri zo twavuga nka album ze yasohoye nka Bayuda, Shida za dunia,  Mambo bado, Njo Karibu, Mama mia n’izindi. Gusa indirimbo ze nka Dorotia, Kipepeo, Tatizo, Kwagala nyo, Shida za dunia, valu valu na Jamila zakanyujijeho mu matwi ya benshi banazibyinnye.

Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika harimo n’Abanyarwanda, muri bo twavuga nka Koffi Olomide, Pallaso, Patoraking, Davido, Dj Pius n’abandi.

Jose Chameleone kuri ubu afite imyaka 43, gusa umuryango wabo usa naho wigaruriwe no gukora umuziki kuko abavandimwe be nabo nabo bari mu muziki, aba nabo barazwi muri Uganda nka Douglas Mayanja uzwi nka Weasel wari mu itsinda rimwe na nyakwigendera Mowzey Radio, Pius Mayanja uzwi nka Pallaso na Emmanuel Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka AK 47.

- Advertisement -
Jose Chameleone yiyubukije mu myaka 27 yari ishije akiba mu Rwanda mu 1995
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW