Kigali: Abakobwa beza 29 bahawe PASS mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022

*Noella wamenyekanye nka Fofo muri Papa Sava na we yagerageje amahirwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hasojwe amajonjora yo gushaka abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho ijonjora ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa 29 bazasanga abandi batoranyijwe mu Ntara zose.

Aba ni bo batambutse i Kigali

Abakobwa biyumva mu bwiza no mu bumenyi rusange bitabiriye iri jonjora rya nyuma aho muri Kigali hatoranyijwe abakobwa beza 29 mu bagera ku 117 bitabiriye irushanwa.

Muri rusange hari hiyandikishije abakobwa 191.

Abakobwa batoranywa bariyongera kuri 41 babonye PASS mu Ntara z’Igihugu, barimo 9 mu Majyaruguru 9 mu Burengerazuba n’abandi 9 mu Majyepfo n’Intara y’Iburasirazuba yatambutsemo 14.

Mu bari bagerageje amahirwe barimo Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo umukinnyi wa filime nyarwanda izwi nka Papa Sava na Seburikoko, nimero 28 niyo yari yahawe akanama nkemurampaka kamuhaye NO ebyiri na YES imwe, aba avuyemo gutyo.

Abakobwa 117 ni bo bari bitabiriye i Kigali
Fofo ari mu batahiriwe babuze PASS

AMAFOTO@MISS RWANDA Twitter

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -