Min Gatabazi yasabye abaturiye umupaka wa Gatuna kurushaho kwiteza imbere

Kuri uyu wa 03 Gashyantare2 022 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ igihugu Gatababazi Jean Marie Vianney yagiriye uruzinduko ku batuye mu mirenge yegereye umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, abasaba kurushaho kwiteza imbere aho gutekereza kujya muri Forode hakurya y’ umupaka cyangwa kujya kuzana ibiyobyabwenge.

Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi yakoranye umuganda n’abaturiye umupaka wa Gatuna abasaba gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere

Gusura aka Karere ngo byari bimwe mu biteganyijwe nk’uko basura utundi nyuma y’amatora y’ abayobozi b’ inzego zibanze, no kubashyikiriza bimwe mu byihutirwa ngo barusheho kuzuza inshingano,by’ umwihariko banagamije kureba niba ibikorwa remezo byegerejwe abaturiye umupaka bikora neza.

Gatabazi yasuye Umurenge wa Mukarange yitegereza uko ishuri rya TVET Mukarange ryatangiye gufasha urubyiruko, abasaba kurushaho kugira umuhate no gutegereza ibisabwa batarabona ko birabageraho vuba.

Mu Murenge wa Kaniga naho yahasuye ikigo Nderabuzima cya Murindi cyamaze kuzura kandi gitanga serivisi nyinshi zitandukanye, ndetse na Cyumba areba uko isoko abaturage begerejwe riri gukora neza hafi gato y’umupaka wa Gatuna.

Mu kiganiro Min Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’ abaturage, yabasabye kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa, bagakora imirimo begerejwe kuko bahawe akazi gatandukanye kabafasha kubona amafaranga abateza imbere, nko kubaka imihanda, amashuri, gukora amaterasi y’ indinganire, bakarushaho kwiteza imbere aho kujya mu bikorwa by’uburembetsi.

Agira ati ”Dufite amakoperative bakoze abavuye mu burembetsi ,tuzayatera inkunga ku buryo buri koperative yabona imishinga ituma babona ibyo bajyana ku isoko, no kumenya ko hakozwe byinshi kugira ngo begerezwe ibicuruzwa, aho kwivuriza ndetse no kwitabira amashuri bahabwa”.

Mukamana Aline n’umukobwa ufite imyaka 18, yiga amashanyarazi mu ishuri ry’ imyuga rya TVET Mukarange, yishimira ko yahawe amahirwe yo kwiga amashanyarazi ku buntu, kuko yari yarabuze ibihumbi 12 byo kwishyura ahandi, gusa ashimangira ko ibyo yiga n’ ubusanzwe yabikundaga.

Agira ati ”Mfite imyaka 18, hano twiga amashanyarazi mu gihe cy’ amezi atandatu kandi ku buntu, turabyishimiye, ubusanzwe ntago nigaga kuko nta 12,000 Frw nari mfite, ariko kwiga amashanyarazi ndanabikunda”.

Hari umubyeyi utuye mu murenge wa Cyumba wabwiye UMUSEKE , ko mbere yari atunzwe n’akazi ko gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyane, ndetse ko yabifungiwemo kenshi bikajya binamuteza igihombo, kuri ubu ngo yahawe akazi kamuhemba buri minsi cumi n’ itanu, abana bariga nta kibazo.

- Advertisement -

Ati ”Njye rwose bayobozi mbere nacuruzaga ikiyobyabwenge cya Kanyanga, usibye kwirirwa nshwana n’abarembetsi, ndetse baranamfunze nta nyungu nakuyemo, ariko aho mwampereye akazi ndashima ko n’abana basubiye kwiga”.

Mu ruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi yanasuye ivuriro rito ryubatswe hafi y’umupaka wa Gatuna (Gatuna health post) ritanga serivisi z’ ubuvuzi bw’ amenyo, kuvura amaso ndetse no gusiramura, bimwe mu byatumaga abahaturiye bajya kwivuza hakurya y’umupaka wa Gatuna, ubu ntibagisubirayo.

Min Gatabazi yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’imirimo y’amaboko byo gutunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Murenge wa Cyumba.
Yasuye TVET Mukarange abasaba kugira umuhate mu masomo
Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Murindi

Min Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abakozi n’abayobozi b’Inzego z’Ibanze kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku kagari

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi