Muhanga: Umusore wagwiriwe n’ikirombe amaze iminsi 8 munsi y’ubutaka

webmaster webmaster

Nyuma y’uko Uwizeyimana Elie w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere Ka Muhanga agwiriwe n’ikirombe ku wa 14 Gashyantare, kugeza ubu ibikorwa byo kumushakisha bikomeje kugorana kugeza ubwo hanitabajwe indi mashini ya kabiri isunika itaka.

Imashini isunika itaka yazanwe yitezweho ko yafasha umurambo ukaboneka vuba

Iyi mpanuka y’ikirombe cyagwiriye uyu musore yabereye mu mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, aho ikirombe cya kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Afri-Ceremics Ltd cyaridukaga abakozi 10 bakabasha guhunga ariko Uwizeyimana warimo acukura hafi metero nka 60 z’ubujyakuzimu ntabashe guhunga.

Bitewe n’ibi bihe birimo imvura nyinshi yatumye ubutaka bworoha, ibikorwa byo kumushakisha byakomeje kugorwa nuko hahitaga hongera kuriduka kandi ari hasi cyane, gusa no kuba barabanje gukoresha imashini imwe n’amaboko nabo byabaye imbogamizi yo kubona umurambo  wa nyakwigendera.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Gashyantare 2022,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yavuze ko bagombye kwitabaza indi mashini ya kabiri ariyo mpamvu bafite icyizere ko babasha kubona umurambo.

Ati “Magingo aya turacyagerageza ngo turebe ko twamukuramo. Twabanje kugira ikibazo ko nta yindi mashini twari dufite kuko hari imwe, ku bufatanye n’ubuyobozi ejo twazanye indi mashini ya kabiri kandi twizeye ko vuba tubasha kumukuramo. Aho ducukuye hakomeza kongera gutenguka ariko twizeye ko ubwo imashini ari ebyiri hari icyizere.”

Akomeza agira ati “Hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi yasomeje ubutaka, nyakwigendera tugishakisha yari mu bujyakuzimu byibura metero 60m, izo metero ni nyinshi aribyo byatumye bitugora kuko uko ducukura hongera kuriduka.”

Ruzindana Fiacre, avuga ko bakomeje kuba hafi umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye batarabona umurambo w’umwana wabo ngo bamushyingure mu cyubahiro.

Yagize ati “Umuryango we buri munsi tuba turi kumwe kuva impanuka yaba, ibi bijyana no kubahumuriza. Nk’Umurenge twamaze gutegura uko tuzabafasha guherekeza nyakwigendera mu cyubahiro.”

Iyi mpanuka yabaye tariki 14 Gashyantare 2022, ahangana saa munani (2:00pm). Ikirombe cyatangiye kuriduka abandi bakozi 10 bari muri iki kirombe barahunga ariko Uwizeyima Elie we ntiyabashije kuvamo kuko ibitaka byahise bimugwa hejuru aho yari hasi mu mwobo wareshyaga hafi metero 60m.

- Advertisement -

Abaturage basabwe kurushaho kwirinda iyo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakagenzura niba bateze ibirombe mbere yo gucukura. Ba nyir’ibirombe nabo bongeye wibutswa kwita ku byateza impanuka byose kandi bagahora hafi abakozi babo.

Ibikorwa byo gushakisha umurambo wa nyakwigendera birakomeje, imashini ya mbere yari isanzwe ikora yari yarananiwe kumubona ariko hiyambajwe indi isunika itaka yitezweho gutanga umusaruro akaba yabonwa vuba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT