Nyanza: Rurageretse hagati y’uvuga ko yaguze inzu na nyiri iyo nzu uvuga ko atayigurishije

*Nyiri inzu yatsinze urubanza mu Rukiko rw’Ibanze. Uvuga ko yaguze inzu na we yatsinze mu rw’Isumbuye
*Ubu Nyiri iyo nzu yajuririye mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwafashe icyemezo cyo kuba ruhagaritse urubanza Komisiyoneri aburana inzu avuga ko yari yatangiye kuyigura kubera impamvu uwo baburana yagaragaje.

Inzu iburanwa ni uku yari imeze mbere

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2022 byari biteganyijwe ko Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza ruburanisha ubujurire ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe cy’uko Ndahimana François usanzwe ari Umukomisiyoneri akanagira kompanyi yitwa “Nyanza commission Agent LTD” yatsinzemo Twagiramungu André baburana inzu.

Ndahimana François avuga ko yari yatangiye kugura iyi nzu.

Saa 14h16 nibwo Umucamanza yahamagaye ababuranyi bose asanga bitabye Urukiko.

Umucamanza yabanje kubabwira ko Urukiko rwabonye ubujurire bwa Twagiramungu André gusa banabonye ubusabe bwe ko urubanza rukwiye kwigizwa inyuma kubera ko hari urubanza nshinjabyaha rurushamikiyeho rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haregwa Ndahimana François inyandiko mpimbano ku masezerano aburanwaho, kandi rukaba rutaraburanishwa bityo Twagiramungu André agasaba ko urubanza mbonezamubano rwari rugiye kuburanishwa rwaba ruhagaze.

Umucamanza yahaye ijambo Twagiramungu André n’Umwunganizi we, Me Mbanziriza Adiel ngo bagire icyo bongeraho bavuga ko “ntacyo bongeraho”.

Umucamanza ahaye ijambo Ndahimana François yavuze ko urubanza bidakwiye kuba ruhagaze kuko ngo iyo bagiye kuburana Twagiramungu André agaragaza impamvu yandika amabaruwa atandukanye.

Umucamanza yahise yumva ko Ndahimana François ari kujya mu mizi y’urubanza kandi atari byo yasabwe, ahita aha ijambo Umwunganizi we Me Assouman Minsiragwira yisunze ingingo z’amategeko avuga ko iyo hari urubanza nshinjabyaha urubanza mbonezamubano ruba ruhagaze.

- Advertisement -

Me Assouman yibukije Umucamanza ko bari mu bujurire bwa kabiri kandi ibaruwa Twagiramungu André yashingiyeho ajurira nk’ikimenyetso atari we wayishyize muri system ihuza abuburanyi ahubwo ko yashyizwemo na Ndahimana François bityo Twagiramungu André adakwiye kuyitwaza.

Ati “Ibyo Twagiramungu André avuga bikwiye gufatwa nk’impamvu yo gutinza urubanza.”

Umucamanza yafashe icyemezo avuga ko uru rubanza mbonezamubano rukwiye kuba ruhagaze rukazasubukurwa ku wa 11/04/2022.

Amasezerano François avuga ko ari ukuri, André we akavuga ko ari amahimbano

 

Uko amaburanisha ya mbere yagenze mu nshamake

Mu mwaka wa 2019 Ndahimana François usanzwe ari “Umukomisiyoneri” yareze Twagiramungu André mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana urubanza mbonezamubano, François avuga ko yagiranye amasezerano y’ubugure bw’agateganyo y’inzu iri mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza na Twagiramungu André n’umugore wa André arabyemera baranabisinyira, ndetse n’abagabo barabisinyira mu mwaka wa 2016.

Ngo icyo gihe bumvikanye Frw 8, 500, 000 François ngo aba ahaye André Frw 2, 600, 000 ya “avance” maze André na we amuha icyangombwa cy’ubutaka ngo François ajye gushaka ubwishyu busigaye muri banki nk’inguzanyo y’igihe kirekire, nyuma ngo umugenagaciro wa Banki ahageze yasanze iyo nzu ishaje.

François wabaga muri iyo nzu nibwo ngo yatangiye kuyivugurura asiga irangi, yubaka inzu yo mu rugo (Annex) n’ibindi byose bishaje arabivugurura.

François yakomeje avuga ko nyuma yaje gutungurwa n’uko André yahamagaye inzego z’umutekano ngo zimufata bugwate, maze asinyishwa amabaruwa avuga ko amasezerano y’ubugure ari amahimbano ndetse anasinya ibaruwa asaba imbabazi André ngo biyunge ibyo byose avuga ko yabikoze “ku gahato”.

Twagiramungu André baburana we yavuze ko ibyo François avuga byose ari ukubeshya. Twagiramungu André n’Umwunganizi we, Me Mbanziriza Adiel bavuze ko François abeshya.

André yavuze ko yashakaga kugurisha inzu maze François aza nk’umukomisiyoneri wayo amwaka icyangombwa cy’ubutaka ngo François abone uko akijyana muri banki kugira ngo ayimugurire, nyuma ngo François yasabye André ko yamukodesha iyo nzu kuri Frw 25, 000 ku kwezi maze André aramwemerera nk’uko n’abandi yari asanzwe ayibakodesha.

Ngo Ndahimana François yishyuye amezi abiri gusa amaramo andi mezi atanu atishyura, biteza amakimbirane biba ngombwa ko hitabazwa inzego z’ubuyobozi bityo Twagiramungu André akavuga ko ayo masezerano y’uko yari yagurishije Ndahimana inzu ari amahimbano kuko n’abatangabuhamya (bemera ko bayashyizeho umukono ariko batabonye Ndahimana François aha  amafaranga Twagiramungu André).

André akavuga ko abo batangabuhamya atabazi kandi ko we n’umugore we batayasinye, akongeraho ko na François ubwe yasabye imbabazi André.

Inzu yaguzwe n’undi muntu ayiguze na Twagiramungu André nubwo bikiri mu manza

 

Icyemezo cy’Urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwemeje ko nta masezerano y’ubugure yabayeho rushingiye ko ayo masezerana yajyanywe gusuzumwa (muri Laboratoire) bikagaragara ko iyo mikono iyariho itari iya Twagiramungu André n’umugore we, rutegeka ko Ndahimana François atsinzwe bityo ategetswe kwishyura André Frw 700, 000 bikubiyemo igihembo cy’umwunganizi we mu mategeko.

Ndahimana François yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ndahimana François yajuririye ruriya rubanza asobanura ko Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwaciye urubanza ku wa 25/09/2019 rwemeje ko nta masezerano y’ubugure yabayeho bw’agateganyo yabaye hagati ye na André, ngo rwirengagije ibimenyetso bigaragaza ukuri.

Impamvu ya kabiri François yatumye ajurira ngo ni uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwatesheje agaciro ibyo yakoresheje asana inzu ndetse ngo ntirwamugenera indishyi.

 

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwarabisuzumye

Urukiko rwasanze Twagiramungu André yemera ko Ndahimana François yabaye mu nzu,  kandi rwasanze ayo masezerano y’ubugure bw’agateganyo yarabayeho rubishingira ko abagabo bayasinyeho na bo ubwabo babyemera, nubwo bahakana ko batabonye Ndahimana François atanga amafaranga.

Urukiko kandi rwasanze Twagiramungu André nta bimenyetso agaragaza (nk’amasezerano y’ubukode n’ibindi) ko iyo nzu Ndahimana François yayikodeshaga, rwanasanze ibyo Ndahimana François avuga ko yasinyishijwe inyandiko isaba imbabazi André ku gahato ari ukuri kuko yasinyiwe kuri Polisi ya Nyanza, bivuze ko yayisinye afunze bityo yashoboraga no kuba afite ubwoba.

 

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 26/03/2021 rwategetse ko Ndahimana François asubizwa na Twagiramungu André Frw 2, 600, 000 ya “avance” yamuhaye.

Urukiko kandi rutegeka ko Ndahimana François ahabwa na Twagiramungu André Frw 600, 000 yakoresheje asana inzu.

Urukiko rwanategetse ko Ndahimana François ahabwa na Twagiramungu André Frw 500, 000 runategeka ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana gihinduka mu ngingo zarwo zose.

Ubu Twagiramungu André na we yajuririye kiriya cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwanafashe icyemezo cyo kuba ruretse kuburanisha uru rubanza mbonezamubano hakabanza kuburanishwa urubanza nshinjabyaha hataramenyekana itariki ruzaburanishirizwaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

THÉOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza