Nyanza: Umukecuru w’imyaka 70 yatawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi

webmaster webmaster

Mu mudugudu wa Gahengeri mu kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza haravugwa Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi.

Ngirirabandi Mediatrice w’imyaka 70 yafatanwe igiti cy’urumogi cyari gihinze mu murima we

Ku wa 23 Gashyantare 2022 nibwo kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo bakiriye umukecuru witwa NGIRIRABANDI Médiatrice w’imyaka 70 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo guhinga urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi Jean Pierre Mutesi yabwiye UMUSEKE ko ku makuru bahawe n’abaturage bihutiye kujya kureba niba ibyo bavugaga ari ukuri.

Ati“Twagiyeyo dusanga icyo giti cy’urumogi kiri mu murima Koko.”

Hari amakuru avuga ko ubwo uriya mukecuru yafatwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’abandi bayobozi nawe yemeye ko urwo rumogi yaruhinze mu isambu ye hanasanzwe hateye urutoki akaba yarafatanywe igiti kimwe cy’urumogi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwafashwe ari kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo n’ibyo yafatanywe mu gihe ategereje gushyikirizwa RIB Sitasiyo ya Busasamana kugirango akurikiranwe.

Ubuyobozi bwa hariya bwibukije abaturage ko guhinga urumogi, kurucuruza no kurokoresha bitemewe bityo bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko uwabifatirwamo yabihanirwa n’amategeko.

Abaturage kandi basabwe gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Iki giti cy’urumogi cyasanzwe mu murima w’uyu mukecuru
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza