Perezida Kagame ari mu Budage mu nama yiga ku gukora inkingo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, ari iMarburg mu Budage aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru ivuga ku gukorera inkingo muri Afurika.

Perezida Paul Kagame ari mu Budage

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Senegal Macky Sall,Perezida wa Ghana Nana Akufo -Addo n’Umuyobozi Mukuru wa BioN Tech Ugur Sahin ndetse n’Umuyobozi wungirije wa BioN Tech ,Sierk Poetting.

Biteganyijwe ko iri bwitabirwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO,Tedros Adhenom Ghebreyesus ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuzima.

Ni iki kitezwe muri iyi nama ?

Mu kwakira 2021 nibwo ikigo BioNtech cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye mu Rwanda .

Ni amasezrano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNtech,Ugur sahin. Hakazabanza gukorwa inkingo za Covid-19,malaria ,igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ikigo BioNtech kiri mu byifashishijwe hirya no hino ku Isi kuko ari cyo cyakoze urukingo rwa Pfizer . Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu bihugu bitatu ari byo URwanda,Senegal,Afurika Y’Epfo.

Ubwo yari mu Rwanda mu Kwakira 2021,Umuyobozi wa BioNTech,Ugur Sahin, yavuze ko bashaka kubaka uruganda rwa mbere muri Afurika rukora inkingo mu buryo bwa Rna bitarenze muri Gicurasi.

Ni igikorwa leta y’uRwanda izafatanyamo n’Ikigo gikomeye cy’Ubuvuzi cyo muri Senegal cyitwa Institute Pasteur cyiri iDakar.

- Advertisement -

Ubushobozi burahari…

Ubwo mu Kuboza 2021 yafunguraga inama y’iminsi ibiri yabereye iKigali , yigaga ku gukora inkingo ku mugabane wa Afurika (PAVM), Perezida Kagame ,yavuze ko Afurika igomba kubaka ubushobozi bushingiye kuri siyansi n’inganda mu buryo bwihutirwa.

Perezida Kagame yavuze kandi kandi Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo gukora ikintu gishya.

Yagize ati “Dufite ubushobozi kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi gifite itandukaniro.Kuba tugomba ukora ibintu ubwacu , ntibivuze gukora twenyine. Ubushakashatsi n’ikorwa ry’inkingo ni ibikorwa byagutse,tugomba gufatanya twesee nk’Abanyafurika n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Isi hose ,si amafaranga akenewe gusa ahubwo n’icyizere.”

Perezida wa Repubulika y’uRwanda yavuze ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari .

Biteganyijwe ko muri iyi nama haza kuba n’ikiganiro n’abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye, bagasobanurirwa imikorere n’ubufatanye bwa BioNTech n’ibihugu bya Afurika ku gukora inkingo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW