Perezida wa Turukiya ari mu ruzinduko rw’akazi muri Africa yahereye i Kinshasa

webmaster webmaster

Ku Cyumweru nibwo Perezida Recep Tayyip Erdoğan yageze i Kinshasa ndetse agirana ibiganiro na Perezida wa Antoine Felix Tshisekedi, biyemeje ubufatanye mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan ubwo yageraga i Kinshasa ku Cyumweru

Kuri Twitter Perezida Recep Tayyip Erdoğan abamufasha kwandika basubiyemo ibyo yatangaje muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Banditse mu Gifaransa ngo “Uyu munsi twakoreye urugendo muri Repubulika ya Domokarasi ya Congo. Twahuye n’inshuti yange Perezida Tshisekedi, ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

Mu biganiro byacu twarebye umubano uko wifashe, ndetse n’amahirwe ibihugu byombi bishobora kubyaza umusaruro mu bufatanye bwacu. 

Turakomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano. Turifuza guteza imbere ubufatanye bwacu.

 Twakubye inshuro ebyiri amafaranga y’ubuhahirane, yari miliyoni 36,5 z’amadolari ya America mu 2018. Turakomeza kujya imbere dusatira intego twihaye yo kugeza amafaranga y’ubuhahirane hagati yacu kuri miliyoni 250 z’amadolari ya America.”

Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku iterambere ry’umubano n’ubufatanye mu by’ubucuruzi

Perezida Antoine Felix Tshisekedi yavuze kuri iki Cyumweru ko we na mugenzi we Perezida Recep Tayyip Erdoğan basinye amasezerano mu by’umutekano, ubukungu ndetse n’ubufatanye mu by’ubuzima.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan yasuye ibihugu bya Africa ari kumwe n’umubare munini w’abagize Guverinoma ye, n’abanyemari mu gihugu cye.

Mu yandi masezerano yasinyanye na Perezida Tshisekedi harimo n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko iki gihugu gifite sosiyete ikomeye ya Turkish Airlines.

- Advertisement -

Uru ruzinduko Perezida Tayyip Erdoğan yatangiye muri Africa ararukomereza muri Senegal na Gineya Bissau, azarusoza ku wa Gatatu, itariki ya 23 Gashyantare, 2022.

Turukiya yamaze imyaka ari igihangange gisinziriye, ubu irashakisha uko igaruka mu ruhando mpuazamahanga, iki gihugu kimaze gufungura Ambasade 40 muri Africa.

Turikiya na DRC birashaka kugeza ubucuruzi bwabyo kuri miliyoni 250$
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW