Rose Muhando yasabye Abanyarwanda kumwitega mu gitaramo i Kigali

Umuhanzikazi wo muri Tanzania wigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando yasabye Abanyarwanda ku mwitegura mu gitaramo azabataramiramo ku wa 6 Werurwe i Kigali.

Integuza y’igitaramo Rose Muhando azataramamo

Rwanda Gospel Stars Live yari yatanze integuza y’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiswe “Praise and Worship Live Concert”, aho bari batangajeko Rose Muhando azaba ari mu baramyi bazatarama ariko we yari atarabishimangira.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram yemeje ko azataramira i Kigali ku wa 6 Werurwe, 2022 kizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero, maze asaba Abanyarwanda kutazabura ngo bafatanye kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Banyarwanda mwitegura tariki ya 6 Werurwe nzaba ndi i Kigali mu gitaramo karahabutaka  cya Gospel Stars Live. Ntimuzabure.”

Iki gitaramo kiswe “Praise & Worship Live Concert” ni icyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live, aho ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 15. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Rose Muhando agomba guhurira muri iki gitaramo n’abahanzi b’abaramyi hano mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Serge Iyamuremye ndetse na Gisubizo Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries n’abandi bafite aho bahuriye n’iki gikorwa.

Uyu muramyi afite indirimbo zigaruriye imitima y’abatari bake muri Afurika y’Iburasirazuba  n’ahandi, muri zo ni ka Nibebe, Jipange Sawasawa,Ombi Langu aheruka gusohora, Simba, Mupe Yesu n’izindi nyinshi.

Rose Muhando yateguje abanyarwanda mu gitaramo i Kigali cya Gospel Stars Live
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptitse / UMUSEKE.RW

- Advertisement -