Ruhango: Abantu 5 bakomerekejwe n’abitwaje intwaro gakondo, Mayor ati “Ntabyo nzi”

Abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abaturage 5 bajyanwa mu Bitaro. Itemwa ry’aba baturage ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Ibara ritukura rirerekana Akarere ka Ruhango

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko abo bagizi ba nabi baje bitwaje intwaro gakondo n’inkoni bakinguza abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge na Gishari, ho mu Kagari ka Gisanga batangira kubatema abandi barabakubita bikabije.

Umwe mu baganiriye n’UMUSEKE yagize ati ”Twahise tubajyana mu Bitaro bya Kinazi, inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza dutegereje ibizavamo.”

Gusa abaturage bavuga ko mu bantu 5 batemwe, batatu muri bo ari bo bakiri mu bitaro, babiri baraye batashye nyuma yo kubavura.

Usibye gutemwa no kugubitwa, aba baturage bavuga ko bambuwe amafaranga, telefoni n’ibikoresho byo mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko nta makuru afite y’iri hohoterwa, kuko nta raparo yayo yigeze ahabwa.

Ati ”Reka mbaze ayo makuru ndagusubiza mu kanya.”

Habarurema abinyujije mu butumwa bugufi, yahakaniye Umunyamakuru avuga ko ntabyabaye. Yagize ati ”Iyo info ntabwo ariyo rwose good night.”

Gusa bikaba bitumvikana uburyo inzego z’ubugenzacyaha n’iz’ibanze zagera ahabereye ubugizi bwa nabi, hanyuma zikanga guha Umuyobozi w’Akarere raporo y’ibyahakorewe.

- Advertisement -

Abatuye mu Kagari ka Gisanga bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyambukiranye no mu kandi Kagari ka Kabuga ko mu Murenge wa Mbuye.

Iyi Nkuru turakomeza kuyikurikirane kugira ngo tumenye ibyavuye mu iperereza n’ababigizemo uruhare.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango