Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Mr Masahiro IMAI ashyikiriza Ubuyobozi bw’ikigo iryo cumbi”Dortoir” ku mugaragaro, avuga ko igihugu cy’ubuyapani ahagarariye cyiyemeje gutera inkunga uRwanda, muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, n’ubuhinzi cyane.
Masahiro yavuze ko ashimira Ubuyobozi bw’ikigo kubera ko bwashyize mu bikorwa uyu mushinga wo kubaka icumbi ry’abakobwa.
Yagize ati ”Ndasaba abanyeshuri bagiye kujya barara muri iyi Dortoir kugubwa neza, ariko bagashyira ingufu mu masomo bahabwa bagamije kubaka Iterambere ry’ejo habo heza.”
Ambasaderi Masahiro yavuze ko guverinoma y’Ubuyapani ikunze gutera inkunga imiryango itari iya Leta mu gihugu, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’imishinga ikomeye y’iterambere.
Yavuze ko bateganya kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 muri uyu mwaka wa 2022 umubano w’uRwanda n’Ubuyapani ubayeho.
Tuyizere Dinah wiga mu mwaka wa 5 mu ishami ryo gufata amashusho, gutunganya amajwi n’imbuga nkoranyambaga (Multimedia) muri Collège de Bethel APARUDE avuga ko ibyumba bararagamo mbere, byari bitoya ku buryo baburaga aho bisanzurira.
Yagize ati “Byatigoraga iyo tugiye koga, kuko wasangaga hari umubyigano ukabije kuko turi abakobwa benshi.”
Tuyizere avuga ko kuba iki kibazo gikemutse bagiye kwiga amasomo bashyizeho umwete, kuko iyo umunyeshuri yaraye nabi no kwiga bitamworohera.
Umuvugizi w’Umuryango APARUDE Nkurunziza Jean Marie avuga ko indorerwamo y’ireme ry’uburezi, abantu bakwiriye kuyirebera mu nguni nyinshi zirimo aho abanyeshuri bigira n’aho barara.
- Advertisement -
Ati ”Iki ni igisubizo gikomeye ku ishuri ryacu, kubera ko twari tumaranye ubusabe bw’aba bakobwa igihe kinini.”
Nkurunziza bagiye gushaka uko bashyiraho uruzitiro rw’ishuri kuko narwo ruzongera umutekano w’abanyeshuri n’abakozi bahakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko icy’ingenzi gikomeye kurusha ibindi ari umubano w’ibihugu byombi, akavuga ko hari mu bindi bifuza ko iki gihugu cy’ubuyapani kibatera inkunga bireba inkingi y’ubuhinzi cyane mu byerekeye no kuvomerera imyaka y’abaturage.
Mu banyeshuri 800 barererwa muri iki kigo, abarenga 300 muri bo ni abakobwa.
Iri cumbi ry’abakobwa ryuzuye ritwaye miliyoni 106 z’amafaranga y’uRwanda, miliyoni 6 muri ayo akaba yaratanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango