Ukraine: N’abakecuru ntibasigaye!! Abaturage bari kwigishwa kurasa ngo bazirwaneho urugamba nirwambikana

Mu gihe intambara ikomeje gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, igisirikare cyo muri Ukraine cyatangiye kwigisha abaturage kurashisha imbunda kugira ngo bazirwaneho mu gihe urugamba rwaba rwambikanye.

Amashusho yashyizwe hanze na Sky News, agaragaza igisirikare kiri guha abaturage imyitozo yo kurashisha imbunda aho muri aba baturage haba harimo n’umukecuru ukuze cyane.

Uyu mukecuru witwa Valentyna Konstantynovska w’imyaka 79 ugaragara ari kwigishwa kurashisha imbunda izwi y’intambara ya AK47, avuga ko yiteguye kurwana ku muryango we, umujyi ndetse n’Igihugu cye mu Gihe Abarusiya baba babateye.

Yagize ati “Ibi nzabikora kuko numva ari ngombwa kandi nditeguye. Sinifuza gutakaza Igihugu cyanjye n’umujyi wa wanjye.”

Gusa avuga ko nubwo atashobora gukora nk’ibyakorwa n’abasirikare  kuko nta mbaraga afite zihagije kubera iza bukuru kandi “N’imbunda ikaba indemereye” ariko ko yiteguye.

Umutwe wihariye w’Igisirikare cya Ukraine, ni wo uri muri ibi bikorwa byo gutoza abaturage kurashisha imbunda aho bamwe banazihawe kugira ngo bazazirashishe umwanzi nabatera.

Muri iki Gihugu kandi haravugwa umutwe ugizwe n’abasore n’inkumi b’abasivile batangiye guhabwa imyitozo y’ibanze ya Gisirikare kugira ngo bazafashe Igisirikare kwivuna umwanzi.

Ibi bikorwa byatangiye mu gihe bivugwa ko isaha n’isaha u Burusiya bwatangira intambara karundura kuri Ukraine ndetse amakuru atangwa n’inzego z’ubutasi akaba yemeza ko intambara izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

- Advertisement -

Gusa ibihugu by’ibihangange bikomeje gukomakoma ngo u Burusiya bucururuke bureke gutera Ukraine, bigaragaza ko iyi ntambara izasiga ingaruka nyinshi zitari iz’Ibihugu byombi gusa ahubwo n’umugabane wose w’u Burayi.

UMUSEKE.RW