Abaturage barasaba gusanirwa ikiraro gihuza Karongi na Nyamagabe

Abaturage bo mu Turere twa Nyamagabe na Karongi bahangayikishijwe n’ikiraro cya Nyabukono kibahuza cyamaze kwangirika bikabije kugeza ubwo abana n’abafite intege nke bagwamo, ibi bijyana nuko nta modoka cyangwa moto zikihanyura kuko hasigaye hashinyitse ibyuma bitagira imbahu.

Ikiraro cya Nyabukono gihuza Nyamagabe na Karongi cyahagaritse ubuhahirane kubera kwangirika

Ikiraro cya Nyabukono gihuza Umurenge Musange muri Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo na Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, imbahu zari zishashe ku byuma by’iki kiraro hasigaye mbarwa ku buryo amezi abaye atanu nta modoka ihambuka, moto zo iyo zihageze n’ukuyiterura ukishyura kuko n’abantu abacaho nabo bagenda bakambakamba.

Abaturage bo muri utu Turere bavuga ko mu gihe cy’imvura bagorwa no kwambuka kuri iki kiraro, ibi bijyana n’uko abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bajyaga kwivuriza ku bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi bagorwa no kugezayo umurwayi.

Baganira na RBA bashimangiye ko urujya n’uruza n’ubuhahirane bwahagaze.

Uyu yagize ati “Iki kiraro giteye impungenge kuko abayobozi bakwiye kudufasha kigakorwa abantu tukajya tubona uko tujya kwivuza i Kirinda, nta modoka zikinyuraho natwe ubwacu gutambuka n’abana bajya kwiga hakurya bagira ikibazo bakagwa muri uru uruzi, umukecuru we yagwamo ntiyahambuka. Twayobowe aho ibiti byacyo byagiye.”

Uyu nawe yasanzwe kuri iki kiraro bagiye kuzana umurwayi ku bitaro bya Kirinda ati “Iki kiraro ni icya cyera, nkatwe ubu tugiye kuzana umurwayi i Kirinda, turamuheka ku mpetso ariko ntituzi uburyo tumwambutsa aha. Ubu se turamunyuza mu mazi gute.”

Aba baturage bahamya ko ubuhahirane bwamaze guhagarara kubera iyangirika ry’iki kiraro, uyu ati “Ibi bintu biri gupfapfana muri aka Karere kacu ka Karongi kimwe n’abaturanyi bacu ba Nyamagabe, dufite ikiraro cyaduhuza ariko ubu ntibikunda kuko cyaracitse, abantu bagenda bagwamo, nta modoka zigicaho, yewe n’abagenzi kugendaho ni ugukambakamba. Gifite ibyuma ariko imbahu zari zifasheho zarasheje kirarangaye kugendaho n’amaguru ni umuntu udafite ubwoba.”

Akomeza agira ati “Ubu amezi ararenga atanu nta modoka zicaho, Nyamagabe hari imodoka zijyayo kutuzanira amakara, ubugari  n’ibindi. Na hano Kirinda niho hari isoko rigaragara ariko abantu kuhagnda byaracitse kuko bisaba kugenda uvogera amazi.”

Mu gihe cy’imvura uyu mugezi uruzura amazi agakabakaba ku iteme hejuru, ibi bituma abaturage bategereza ko ubanza ukuzuruka kuko n’urubaho rumwe rumwe rusigayeho utabasha kumenya aho ruri. Aha akaba ariho bahera basaba ko cyasanwa ubuhahirane bukongera bukagaruka kuko bwahagaze.

- Advertisement -

Iki kiraro ibikorwa byo kugisana biri mu maboko y’Akarere ka Nyamagabe, umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko amafaranga yo kugisana yamaze kuboneka nubwo adatanga icyizere cya nyacyo cy’igihe ibikorwa byo gusana bizatangirira ariko ngo isoko ryamaze gutangwa ngo ripiganirwe.

Ati “Icyo kiraro turabizi ko cyangirije, ubu turi muri gahunda yo kugisana, twamaze kubona ibyangombwa byose isoko ryaratanzwe kugirango gisanwe. Twari dutegereje ko ingengo y’imari ivuguruye yemezwa ubu amafaranga yarabonetse isoko riratangwa mu gihe gito kiraba gisanwa. Gutanga amasoko muzi ko bifata igihe runaka iyo bamaze kurisohora, icyo gihe nikirangira tumaze kubona umuntu ubikora kizahita gisanwa.”

Ikiraro cya Nyabukono cyubatse ku mugezi uri mu ntambwe nkeya naho uhirira na Mwogo igahita ibyara Nyabarongo, cyarangiritse cyane bikomye kuko imbaho zari zishashe ku byuma zamaze kuvaho.

Ubuhahirane bw’abaremaga amasoko yo muri Karongi nka Birambo, Murambo n’abajyaga guhaha ibirayi mu Karere ka Nyamagabe bwahagaze, ibi bijyana nuko abajyaga kwivuriza ku bitaro bya Kirinda baturutse muri Nyamagabe bagorwa no kucyambuka.

Iyo uyu mugezi uha Mwogo ikabyara Nyabarongo wuzuye abaturage ntawambuka
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW