Cristiano Ranaldo yahigiye kugeza Portugal mu gikombe cy’Isi

Rutahizamu wa Portugal na Manchester United yo mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo yavuze ko ubu ahanze amaso igikombe cy’Isi cya 2022 kandi azakora ibishoboka byose Portugal bakayihesha ikuzo.

Cristiano Ronaldo arakora ibishoboka byose Portugal ayigeze mu gikombe cy’Isi

Ibi abivuze mu gihe tariki 24 Werurwe 2022, Portugal izahura na Turikiya kuri Sitade Estadiio do Dragao mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko biteguye gutanga ibyo bafite byose Portugal bakayigeza mu gikombe cy’Isi cya 2022.

Yagize ati ‘‘Ubu intumbero ni igikombe cy’Isi cya 2022. Ntewe ishema no guhagararira Portugal, tuzi neza ko urugendo rutoroshye ariko dufite guhangana n’ibyo tuzahuriramo na byo byose hamwe n’abo dusangiye intego n’intumbero. Dushyize hamwe tuzarwanira gushyira Portugal mu mwanya mwiza. Reka ibi tubikore.’’

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo Bernaldo Silva, Joao  Moutinho,  Jose Fonte n’abandi bakomeje imyitozo yitegura umukino bafitanye na Tururukiya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Portugal yari mu itsinda A ari iya kabiri n’amanota 18 mu mikino 8 imaze gukinwa, irushwa na Serbia iri ku mwanya wa mbere amanota atatu kuko yo ifite 20. Portugal yatsinze imikino 5 inganya 2 itakaza umwe. Turukiya yo yabarizwaga mu itsinda G na yo ikaba yarabaye iya kabiri  n’amanota 21.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal  yatsinze imikino irimo Luxembourg ibitego 5-0, inganya ubusa ku busa na Repubulic ya Ireland ndetse itsindwa na Seribia ibitego 2-0.

Aya makipe yaherukaga guhura mu 2012 mu mukino wa gishuti aho Tururukiya yatsinze Portugal ibitego 3-1, mu 2008 bari mu itsinda rimwe rya A, Portugal itsinda Tururukiya ibitego 2-0.

Undi mukino wabahuje ni mu 2000 ubwo Portugal yatsinze Tururukiya ibitego 2-0.

- Advertisement -

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 kuri ubu ni rutahizamu wa Manchester United mu Bwongereza, yanyuze mu makipe akomeye ku Isi nka Real Madrid na Juventus.

Afite agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka watsinze ibitego nyinshi mu marushanwa yemewe aho afite ibitego 807.

Biteganyijwe ko igikombe cy’Isi kizatangira tariki 21 Ugushyingo, 2022 muri Qatar, umukino wa mbere ufungura igikombe uzakinirwa kuri Al Bayt Stadium.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW