Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Igabe Egide afungurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze.
Umucamanza yavuze ko Dr Igabe Egide urukiko ruzemeza ko afunguwe ari uko rumaze kubona koko ko ayo mafaranga yishyuwe.
Umucamanza yavuze ko atanga ingwate ya Frw 5,000, 000 azashyirwa kuri Konti y’Urukiko rw’Ikirenga iri muri Banki ya Kigali (BK).
Umucamanza yategetse ko mu gihe Dr Igabe Egide azaba afunguwe by’agateganyo ategetswe kuzajya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru mu gihe cy’amezi atatu akazajya aba ahageze saa mbiri za mu gitondo.
Dr Igabe Egide ubwo yaherukaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 03 Werurwe 2022 yagaragaye yunganiwe na Me Uwiragiye Prosper, yari yasabye Urukiko ko rwamurekura by’agateganyo akajya kuvuza umwana we urembye cyane.
Yasabye ko yatanga ingwate y’amafaranga miliyoni 5Frw ariko akarekurwa by’agateganyo. Yasabye Urukiko ko rwamuha Konti y’urukiko ayo mafaranga akayashyiraho.
Ubwo Umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko yavuze ko ubujurire bwa Dr Igabe Egide bwemewe kuri bimwe.
Icyemezo cya Dr Igabe Egide cyasomwe we n’Ubushinjacyaha nta n’umwe uri mu cyumba cy’Urukiko n’umunyamategeko ntabwo yagaragaye.
Dr Igabe Egide Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
- Advertisement -
Iki cyaha gihanishwa gutanga amande ya Miliyoni 3Frw cyangwa igihano gisubitse ariko Umucamanza itegeko rimwemerera ko ashobora no gutanga igihano cy’igifungo.
Ku wa 07 Mutarama 2022 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Igabe Egide ruvuga ko rumukurikiranyeho gukoresha inyamdiko mpimbano y’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gushaka akazi muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.
Bivuze ko Dr Igabe Egide arekuwe by’agateganyo amaze amezi asaga atatu afunze. Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu ntangiriro za Mutarama, 2022.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-igabe-egide-yasabye-gufungurwa-ngo-abashe-kwita-ku-mwana-we-urembye.html?fbclid=IwAR1TNUvSXoUjrRwjApNhinAvzkDIdf-6Flla8CfgW0OGiS-abAeopwCYLUE
NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW