Gatsibo: Abagizi ba nabi baranduye imyaka y’umuturage 

Abagizi ba nabi bataramenyekana bagiye mu murima w’umuturage witwa  Singuranayo Vincent bamurandurira  amasaka.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022 ,bibera mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Karubungo mu Mudugudu wa Kagugu mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko uyu muturage yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku rwango n’abandi bantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven  yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ndetse ko hari abantu babiri bakekwa muri ubwo bugizi bwa nabi  bari gushakishwa.

Yagize ati“Hari Umuturage baranduriye imyaka ,  nka are imwe n’igice,ushyize mu miba yari nk’ibiri kuko yariri mu gishanga.”

Yakomeje ati “Hari abakekwa babiri bari gushakishwa kugira ngo bakurikiranywe,hari ubwo  bigeze kubasanga mu murima bamutemera ubwatsi. Hari gukorwa iperereza kugira ngo ni bahamwa n’icyo cyaha babibazwe.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo kandi mu gihe bafitanye ikibazo bakagana ubuyobozi.

Ati” Ntabwo ari ngombwa y’uko Umuturage mwaba mufitanye ikibazo ngo ujye mu murima ngo umurandurire imyaka cyangwa ngo ufate itungo rye cyangwa ikindi gikorwa.Ushobora kwegera ubuyobozi ,iyo utanyuzwe mushobora kugana inkiko .Icyo twifuza ni uko bitakomeza.”

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW