Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gusubizwa inyuma n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’ibihugu ahubwo ko ikwiye kuyikoresha nk’igikoresho cyayifasha mu kwihutisha gahunda z’Iterambere rirambye.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga inama iba ku nshuro ya munani ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) yiga ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere.
Ni inama iri kwiga ku buryo bwo kugera kuri gahunda z’iterambere Afurika n’Abanyamuryango ba Loni (ONU/UN) bihaye mu cyerekezo 2030 n’icya 2063 harimo na gahunda yo kurengera ibidukikije na yo idasigaye.
Perezida Kagame atangiza iyi nama, yavuze ko COVID-19 yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw’Ibihugu ariko avuga ko ikwiye gukura amasomo muri icyo cyorezo .
Yagize ati “Mu myaka ishize Afurika yagiye itera intambwe igaragara mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho gusa icyorezo cya COVID-19 cyadindije iterambere ndetse hamwe na hamwe isubiza inyuma iyo ntambwe yari yaratewe.”
Yakomeje agira ati “Ariko dukwiye kureba ibyiza byava muri ibi bibazo, binyuze mu byo dukora dushobora kubaka Afurika irengera ibidukikije kandi ikomeye ku ntego z’iterambere rirambye n’icyerekezo 2063.”
Perezida wa Repubukika y’u Rwanda yavuze ko ibihugu bimwe byagiye biseta ibirenge mu kugera ku ntego na mbere y’uko COVID-19 ibigeramo.
Yavuze ko nubwo COVID-19 yashegeshe ubukungu bw’Ibihugu, itagakwiye kuba impamvu yatuma intego itagerwaho bityo ko gahunda zashyizweho zo guhangana na COVID-19 zakwifashishwa nk’uburyo bwo kwihutisha iterambere.
Ati “Ukuri ni uko na mbere y’icyorezo hamwe na hamwe twari twarasigaye inyuma mu kugera kuri izi ntego aho kuba impamvu yo kudusubiza inyuma, gahunda zo guhangana n’iki cyorezo no kukirenga zakoreshwa nk’uburyo bwo kudufasha kwihutisha iterambere no kuvumbura uburyo bugezweho bwo gushora mu iterambere, no mu bumenyi bw’abantu.”
- Advertisement -
Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika igomba kugira ubufatanye bubyarira inyungu ibihugu, hashyirwa imbaraga no guha ubushobozi inganda z’inkingo n’imiti.
Umukuru w’Igihugu yibukije ko kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho mu 2063 hagomba kubaho igenamigambi rihamye.
Perezida wa Repubulika yavuze ko kugira hubakwe Afurika yifuzwa ari uko buri umwe abigiramo uruhare.
Yagize ati “Kubaka Afurika dushaka, ni uruhare rwacu. Tugomba kubigira ibyacu kandi tukaguma mu murongo, buri umwe agafasha undi.”
Yavuze ko uruhare ari urwa buri umwe mu kubaka no guteza imbere umugabane urubyiruko rwibonamo.
Raporo ya 2019 igaragaza uko urugendo rw’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego z’Iterambere rirambye (SDGs) yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 52 byagenzuwe aho rufite amanita 57.9%.
Mu 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’Iterambere rirambye, nyuma y’uko hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.
Izo ntego zigamije kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma. Ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW