Kuba Lesbian, Gay cyangwa se Bisexual: Ibyo ukwiye gusobanukirwa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

*Muri bo ngo hari ababana n’ubwoba bumva ko ibyo bari byo ari icyaha

Mu byumweru bigera kuri bitatu bishize nitabiriye amahurugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru kugira ngo rirusheho gusobanukirwa itandukaniro ry’abantu mu buryo bw’imibonano ndagagitsina n’ibyiyumvo byabo’. Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri batwigishije byinshi ariko icy’ingenzi nakuyemo nshaka gusangiza abasomyi ni ibijyanye no kurushaho gusobanukirwa inyito nasanze nanjye ubwanjye  ntari nsanzwe nzi ariko kandi zifite icyo zivuze ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu bakundana n’abafite imiterere imeze kimwe.

Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu batanze ibiganiro kuri aba bantu

Ushobora kwibaza impamvu nkoresheje ijambo  abantu bakundana cyangwa bafite imiterere imeze kimwe. Impamvu ni uko ubusanzwe mu Rwanda bene aba bantu mvuze ubundi mu Rwanda babita izina ‘abatinganyi’. Mu mahugurwa twigishijwe ko ari ‘imvugo nyandagazi cyangwa igitutsi’ kandi ritera ipfunwe benshi mu bagize igice cya LGBTIQ+.

Abanyarwanda baciye umugani bagira bati ‘ijoru ribara uwariraye’ barongera bati ‘agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo’. Iyi migani yombi iraganisha ku gahinda abenshi mu bagize igice cya LGBTIQ+ bahura nako bitewe ahanini n’uko hari benshi mu muryango nyarwanda batarasobanukirwa n’uko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho, ahubwo bagatoteza kandi bagafata nabi abazwi nk’aba ‘gay’ ndetse n’aba ‘lesbian’. Uretse aba bavuzwe nabashije gusobanukirwa neza ko hari n’ibindi bice kandi bifite abantu mu Rwanda ariko abantu batarasobanukirwa neza.

Ubusanzwe, n’ubwo ijanisha rigenda ritandukana, imibare yo mu mwaka w’2021 yerekana ko abantu bakundana bafite imiterere imwe babarirwa hagati ya 3-10% by’abaturage miliyari zirindwi n’igice zituye isi.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda abarenga ibihumbi 5000 babana bahuje igitsina cyangwa se bakundana n’abo bahuje igitsina.

 

LGBT: Bisobanuye iki?  

Lesbians: Bisobanuye abagore cyangwa abakobwa bakundana n’abandi bakobwa
Gay men: Bisobanuye abagabo cyangwa abasore bakundana n’abandi basore. Iyi nyito ya “gay” ishobora gukoreshwa ku bagabo cyangwa abagore.
Bisexual (Bi): Bisobanuye umugabo cyangwa umugore ukururirwa (attracted) gukundana n’abagabo cyangwa abagore.
Transgender (Trans): Bivuze abantu bafite igitsina gitandukanye n’icyo bavukanye. Abantu bateye gutya bashobora gukundana n’uwo bifuza wese hagati y’umugabo n’umugore. Bashobora kuba kimwe mu byo twavuze haruguru.

- Advertisement -
  • Trans women: Bivuze umuntu ufite igitsina gore ariko ubusanzwe yaravutse ari umugabo. Bishobora no kuganisha kuba yiyumva nk’umukobwa kandi ubusanzwe yaravutse ari umuhungu.
  • Trans men: Bivuze umuntu ufite igitsina gabo ariko ubusanzwe yaravutse ari umugore. Bishobora no kuganisha ku muntu wiyumva nk’umuhungu kandi ubusanzwe yaravutse ari umukobwa.
  • Intersex:  Bivuze umuntu wavutse afite igitsina kirenze kimwe ariko hari kimwe kiruta ikindi. Mu Kinyarwanda bakunze kuvuga ‘’ikinyabibiri’’
  • Queer: Ubusanzwe iri jambo rikoreshwa ku muntu wese uri muri community ya LGBTIQ+ mu buryo bwa rusange. Iyo ushatse kumenya neza icyiciro arimo nibwo ubaza ubikubwiye akaguha ubusobanuro neza.
  • Ikimenyetso cyo + : Bivuze ko hari n’ibindi byiciro biriho ariko bidakunze kuvugwa cyangwa kugaragazwa
Abanyamakuru babwiwe ko “ijambo Abatinganyi” ribabaza aba LGBT

 

Ikindi nasobanukiwe?

  • Aba-Lesbian, Aba-Gay cyangwa aba-bisexual n’abandi tutarondoye muri iyi nyandiko bagizwe n’abafite ibyiciro by’imyaka yose, amoko yose, abakire, abakene, abafite ibyiciro by’amashuri ahambaye ndetse n’aciriritse.
  • Aba-Lesbian, Aba-Gay cyangwa aba-bisexual bagizwe n’abo mu bitsina byose.
  • Aho waba utuye hose, birashoboka ko wahura n’aba-Lesbian, Aba-Gay cyangwa aba-bisexual. Ntabwo ari abantu batandukanye n’abandi. Ntabwo ushobora kubona umuntu runaka ngo uhite uvuga ko ari umu-gay.
  • Gukundana cyangwa kuryamana n’uwo mufite ibitsina biteye kimwe n’imiterere imwe bigira inkomoko mu miterere y’umuntu bwite. Ntaho bihuriye no kuba yararezwe nabi, yarafashwe ku ngufu cyangwa se ngo abe yaragize ibibazo runaka mu gihe yari akiri muto.

 

Bavuga ko bakorerwa ivangura 

Ivangura rikorerwa aba LGBTIQ+, bavuga ko ari igikorwa gishingiye ku marangamutima atari meza acira urubanza abantu bakundana cyangwa baryamana n’abo bafite ibitsina biteye kimwe. Akenshi na kenshi iri vangura ngo ribyara urwango n’ihohoterwa ry’abantu bazwi nk’aba LGBTIQ+ aho batuye, mu kazi, mu miryango n’ahandi hatandukanye.

Bemeza ko iryo vangura ribabaza cyane aba-gay, aba-lesbian, aba-trans n’abandi bagize umuryango LGBTIQ+.

Binyuze mu biganiro byahawe Abanyamakuru mu mahugurwa, basobanuriwe ko hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda, ariko ko hakiri benshi mu ba “LGBT” babana n’ubwoba buterwa n’uko bahora bibaza uko imiryango, inshuti yabo izabafata nimara kumenya ko ari aba “gay” cyangwa ari aba “Lesbian”.

Umwe mu ba-gay batanze ikiganiro unayobora umuryango witwa Light Alliance, yavuze ko “Hari benshi bumva nta gaciro bafite muri sosiyeti bakumva kuba icyo bari cyo ari icyaha.’’

Mu buhamya umu-trans-woman utuye mu Ntara y’Iburasirazuba yatanze, avuga ko “mu kazi yagiye yirukanwa inshuro nyinshi kubera ko babaga bamenye uwo ari we.”

Mu kiganiro uyu musore ariko wiyumva nk’umukobwa akanafata izina rya Clarisse yatanze yemeza ko “Uburyo bwiza bwo gufasha umuntu ubana n’ubwoba bwo kuba ari “LGBT”, ni ukumutega amatwi, ukanamufasha kwiyakira no kumva ko atari wenyine.’’

 

Leta y’u Rwanda ihagaze he?  

Ubwo yari muri Rwanda Day ku wa 24 Nzeri 2016, i San Francisco Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yabajijwe uko uburenganzira bw’ababana bahuje igitsina bwubahirizwa mu Rwanda.

Uwamubajije iki kibazo yagize ati “Nyakubahwa Perezida, wakoze byinshi byiza mu guteza imbere abagore mu Rwanda kandi bafite imbaraga ndetse barashoboye. Ndashaka kubaza aho umuryango w’abakundana bafite ibitsina biteye kimwe (LGBTQ) waba ufite umwanya mu hazaza h’u Rwanda?”

Perezida wa Repubulika yamusubije ko ababana/bakundana bafite ibitsina biteye kimwe ‘’batigeze baba ikibazo ndetse ko na Leta idateganya kubabonamo ikibazo’’.

Icyo gihe Perezida yavuze ko hari byinshi igihugu gihanganye na byo, avuga ko umusanzu wa buri wese ukenewe mu iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho.

Hassna Murenzi uyobora umuryango Feminist Action Development Alliance (FADA Rwanda) ukora ubuvugizi kuri bariya bantu ari gutanga ibitekerezo mu mahugurwa
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW