Meya Kambogo yise ibihuha iby’ibura rya Lisansi i Gisenyi

Mu karere ka Rubavu by’umwihariko ku masitasiyo akorera mu Mujyi wa Gisenyi hakomeje kuvugwa ibura rya Lisansi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibivugwa ko lisansi yabuze ari ibihuha bya zimwe muri sitasiyo ziri kubwira abafite ibinyabiziga kwizigamira Lisansi kuko ishobora kubura mu minsi iri imbere.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hari abari gukwiza ibihuha ko lisansi yabuze

Amakuru avuga ko muri sitasiyo zirenga 10 ziri mu Mujyi wa Rubavu 3 ari zo zihagije kuri lisansi.

Umwe mu bakozi ba sitasiyo Merez mu Karere ka Rubavu yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cyabayeho gusa avuga ko atazi impamvu iri kubitera.

Yagize ati “Natwe yashize ariko nta makuru ahagije mbifiteho ariko iri gushira sinzi impavu iri kubitera.Hamwe irashira , iyo ishize bakimukira ahandi naho igashira.Amakuru ari kuvugwa ni uko no ku rwego mpuzamahanga yuriye ikindi kandi ishobora kuba iri kuza ari nke”

Akomeza agira ati “Hari ibyo bari kubeshya nanabeshyuza ngo sitasiyo ziri kuyimana ngo zizamure ibiciro ,ibyo ni ibinyoma.”

Bamwe mu bafite amasatasiyo ndetse n’abafite ibinyabiziga bavuga ko kubona lisansi biri kugorana kuko usanga henshi yashize bityo ko leta yakemura iki kibazo vuba.

Umwe ati “Ikibazo ntabwo umuntu aba azi neza ngo birapfira hehe? “

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Kambogo Ildephonse ,yabwiye UMUSEKE ko ibiri gutangazwa ari ibihuha kuko ba nyiri sitasiyo batarababwira iki kibazo aho kiri.

- Advertisement -

Yagize ati “Nakimenye ,ndanagikurikirana nsanga ari ikibazo cyo gukwiza ibihuha cyabaye. Ni ukuvuga amasitasiyo amwe nabajije ,nsanze bo bari basanzwe bafite iyo bibikiye,Bagiye no kurangura, mbabaza naho bagiye kurangura iKigali ,ugasanga irahagije, Ariko ugasanga amasitasiyo amwe abwira abantu ngo ishobora guhenda mu minsi iri imbere nta hantu yabikuye ,nta makuru afite.Iyo abantu babimenye gutyo barahungabana.”

Yakomeje ati “Turi kureba uburyo twaganira na ba nyiri sitasiyo batubwire ikibazo bafite tunabahumurize niba ari nacyo kibazo banafite.Gusa ayo amakuru ntibarayatubwira niba ari nacyo kibazo bafite.

Amakuru avuga hashize iminsi itatu muri aka Karere hagaragara iki kibazo cya Lisansi nke bityo abagana sitasiyo bagasaba ko leta yasuzuma ikibazo cyaba gihari.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW