Minisitiri Twagirayezu yerekanye uruhare rw’umuryango mugari mu guteza imbere uburezi

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro imishinga ibiri igamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda mu banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ay’incuke, Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard yerekanye ko hakenewe ubufatanye bw’umuryango mugari mugushyira mu bikorwa ireme ry’uburezi mu gihe kirambye.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin bafungura ku mugaragaro iyi mishinga.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022 mu Karere ka Kamonyi nibwo hafunguwe ku mugaragaro imishinga ibiri yiswe ‘Uburezi Iwacu’ na ‘Tumenye Gusoma’ iterwa inkunga n’ikigo Mpuzamahanga cy’abanyamerika cyita ku iterambere USAID.

Ni imishinga ikubiye mu masezerano azamara imyaka itanu igamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.

Iyi mishinga izashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo World Vision. Ntiharebwe ku guteza imbere umunyeshuri gusa kuko harimo no kuzamura ubushobozi bwa mwarimu.

Hagaragajwe ko ubwo iyi  mishinga yategurwaga akazi kanini kakozwe hagati ya Minisiteri y’Uburezi, Ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa kugira ngo harebwe ahari ikibazo n’icyakorwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Habaye imurikabikorwa z’imfanshanyigisho zifasha abana gusoma neza ndetse n’ibitabo bifasha abana kumenya ikinyarwanda nk’umuco.

Abanyeshuri biga muri GS Rosa Mystica-Inclusive School, bagaragaje ishema baterwa no kwiga ikinyarwanda, bashimira ababyeyi na Leta yabatoje gusoma hakiri kare.

Umuyobozi Mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin yavuze ko yishimiye ubufatanye bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Rwanda bugamije guteza imbere gusoma no kwandika kw’abana mu mashuri no mungo iwabo.

Yavuze ko buri mwana afite amahirwe yo kwiga neza ku ishuri no mu muryango.

- Advertisement -

Jonathan Kamim yavuze kandi ko kugira ngo iyi mishinga itange umusaruro bazahugura abarimu bafasha abanyeshuri ku buryo bamenya gusoma neza Ikinyarwanda.

Ati “Dushyize hamwe dushobora gutegurira buri mwana ejo heza ndetse n’ejo hazaza heza h’u Rwanda.”

Yasabye ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gufasha umwana kwiga neza.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin yagaragaje ko iyi mishinga izatanga umusaruro ufatika mu burezi bw’u Rwanda.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo uburezi bw’u Rwanda bube ishingiro ry’ubukungu bw’umuryango nyarwanda.

Yagize ati “Kugira ngo tugere ku ireme ry’uburezi twifuza tugomba gufatanya kandi ntawusigaye inyuma, ubufatanye ndetse no gukorera hamwe bikaba ari ikintu dukwiye gukomeza kubaka umunsi ku wundi.”

Yavuze ko iyi mishinga icyo igamije ari ukwagura ubumenyi bw’ibanze kuko ariwo musingi w’ibindi byose, bikaba ari ngombwa gushyira imbaraga mu bana b’Igihugu kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko uruhare rw’ababyeyi rukomeye cyane kuko n’ubwo uburezi buhera mu ishuri bugomba gukomereza mu rugo bityo hari ibyo basabwa.

Ati “Ababyeyi tubakangurira ko umubyeyi ufite umwana wese ugeze igihe cyo kujya ku ishuri akwiye kumwohereza ku ishuri, Bisaba imbaraga kugira ngo umwarimu cyangwa se ishuri babe bashobora kubwira umubyeyi aho umwana ageze ndetse n’icyo bifuza ko yamufasha, turabizi ko imiryango myinshi ntifite ubushobozi bwo kuba yafasha abana murugo, muri iyi mishinga harimo uko hagenda haboneka ibitabo byo gusomera murugo, dufite n’uko tuzagenda dukorana n’amasomero ari hirya no hino.”

Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gushyira imbaraga mu burezi bw’ibanze ndetse no kongerera ingufu ubushobozi bw’abarimu kugira ngo bazamure umusaruro w’abanyeshuri mu byiciro bitandukanye.

Imishinga ya ‘Tumenye Gusoma’ na ‘Uburezi Iwacu’ izibanda cyane ku kwigisha abana gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda cyane ko bikunze kugaragara ko abana biga mu mashuri abanza n’ay’incuke kuko bagorwa no kukimenya.

Amafaranga asaga Miliyari 49,8 byitezwe ko ariyo azashyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi mu Rwanda nk’uko byagaragajwe.

Abayobozi batandukanye ubwo bari mu ishuri bakurikiye uko abana basoma ikinyarwanda
Hamuritswe ibitabo bifasha abana gusoma neza
Muri iyi mishinga ibiri yamuritswe hagaragajwe ko abarimu bazahabwa ubushobozi kugira ngo batange ubumenyi budacagase
Abarezi ubwo berekaga abayobozi ibitabo bifasha abana kumenya gusoma Ikinyarwanda neza badategwa
Abanyamahanga bagaragaje ko batewe ishema no kuvuga Ikinyarwanda mu gihe hari abanyarwanda bacyihunza
Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza, Twagirayezu Gaspard yasomeye abana inkuru
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yijeje  ubufatanye hagati y’iyo mishinga yombi, kandi bazayifasha kugera ku ntego zayo.
‘Tunoze Gusoma’ ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ndetse na ‘Uburezi Iwacu’uzashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barangajwe imbere na World Vision.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NDEKEZI JOHNSON

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW