Muhoozi yashimiye Perezida Kagame ku mahirwe akomeye yamuhaye

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kumuha amahirwe yo kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Muhoozi yashimiye Perezida Kagame

Gen Muhoozi wanasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye yuriye rutemikirere asubira mu Gihugu cye.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yakiriwe na perezida Kagame Paul mu biro bye banagirana ibiganiro.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Lt Gen Muhoozi yavuze ko bimwe mu byo baganiriye ari ibibazo bikiri mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’uko umupaka wa Gatuna ufunguwe.

Yagarutse kuri bimwe muri ibi bibazo birimo icy’igiciro kiri hejuru cyo kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, avuga ko Perezida Kagame yamwizeje ko ibyo bibazo byose bigiye gukemuka.

Lt Gen Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame ‘Se wabo’, yaboneyeho kumushimira ku “kuba yarampaye amahirwe mu gukorera igihugu cyange mu kuzahura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Muhoozi wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, yasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yanunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Yanasuye kandi ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Lt Gen Muhoozi ku wa Mbere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW