Nyagatare: MINALOC yibajije impamvu hakigaragara igwingira rya 30% kandi yihagije ku mukamo

Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Hon Ingabire Assoumpta, yibajije impamvu  mu Karere ka Nyagatare hakigaragara umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira kandi gafite umukamo uhagije.

Hon Ingabire Assoumpta yasabye kwegera imiryango no gukemura ibibazo ifite kugira ngo abana badata ishuri cyangwa ngo babe inzererezi

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9Werurwe 2022, ubwo muri aka Karere haberaga inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare.

Ni inama yitabiriwe na Minisisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Ingabire Assoumpta,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG,Gasana Emmanuel, abayobozi b’inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi , ab’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere.

Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Imiyoborere myiza,Umuturage ku isonga”.

Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere,Gasana Stephen, yabanje kugaragariza abayitabiriye imihigo y’Akarere 2021-2022 n’ibyo kamaze kugeraho mu ngeri zitandukanye aho kageze kuri 71% kabigeraho.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Akarere kageze kuri byinshi mu mibereho myiza y’umuturage, ibikorwaremezo, ubuzima n’ibindi.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere kakigaragaramo umubare w’abaturage bari mu bukene. Abangana na  44%  bari mu bukene abandi 20% bari mu bukene bukabije.

Ni Akarere kandi kandi kakigaragaramo abana bafite igwingira aho bari kuri 30% by’abana bafite icyo kibazo.

Aha niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Ingabire Asoumpta, yahereye abaza abayobozi icyakorwa ngo uyu mubare ugabanuke.Yabibukije ko bagomba guhindura ubuzima bw’umuturage nka zimwe mu nshingano zabo.

- Advertisement -

Ati “Hano Nyagatare dufite abaturage bangana na 44% bari mu murongo w’ubukene, tukagira abari mu bukene bukabije 20% kandi tureza , dufite ikigega cy’Igihugu, dufite amata,dufite ibintu byose ,umukamo wiyongereye.Iyo tutabibona mu buzima bw’umuturage wahindutse  bizasigara mu mpapuro , mu ngero y’imari yazikoresheje .”

Yakomeje agira ati “Icyo Perezida wa Repubulika yifuza kandi yadutumye twese uko turi aha ni uguhindura ubuzima bw’abaturage dushinzwe umunsi ku munsi.Niba tutabuhinduye tujye dusezera dutahe ariko ntabwo  bizahora ari indirimbo imwe.”

Agaruka ku kibazo cy’abana bakigaragaza ukugwingira kandi Akarere kagaragaramo umukamo uhagije aho umukamo ku mwaka wavuye kuri litiro 8536,656 mu 2015 ugera 21,456,500 muri 2022.

Yagize ati “Hari ahantu mu bice by’igihugu ubona bagifite ubutaka butera pe , hatera na gato.Ariko se niba hano tweza, tukagira umukamo ungana na mililiyoni 21 wiyongereye, wavuga gute ko mu bugwingire twaba turi kuri 30%?”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asanga umuturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hirindwe ibibazo by’igwingira.

Ati “Hari umuturage kuba ijisho rya mugenzi we.Ntabwo naba nturanye n’umuturanyi ngo arwaze bwaki afite umukamo, ngo siniyemeze ngo njye mukamiraho litiro y’amata.Ntabwo birebwa ku mutekano gusa n’uko kumuherekeza kugira ngo uturane n’umuntu ufite ubuzima bwiza, udafashe mugenzi wawe muturanye ntabwo uba wizeye niba ufite umutekano 100%”.

Hari ibyagezweho byishimirwa…

Nubwo muri Aka Karere kakigaragaramo umubare w’abaturage bari mu bukene, hari byinshi byakozwe  bifite icyerekezo gihindura ubuzima bw’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen, yavuze ko mu rwego rwo guhindura imibereho y’umuturage hari byinshi byakozwe birimo imirimo ya VUP.

Ati “Imiryango 3,193 itishoboye yahawe inkunga y’ingoboka muri VU[\DS . Imiryango 3000 yahawe akazi muri VUP\CPW na 2,183 muri VUP\EPW.”

Yakomeje ati “Imishinga 248 y’imiryango itishoboye yahawe inguzanyo ingana na miliyoni 105frw muri gahunda ya VUP\FS.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze kandi ko Akarere kanahaye amagare y’abafite ubumuga 2364 ndetse Abagenerwa bikorwa ba FARG 202 bahabwa inkunga y’ingoboka.

Muri iyi nama hashimwe abayobozi babaye indashyikirwa mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe ,kugira Umudugudu utarangwamo icyaha ,kwicungira umutekano ndetse nabo ubwabo  banagaraza udushya bagiye bakoresha kugira ngo bese imihigo.

Muri aka Karere kandi hanatangirijwe ubukangurambaga bushishikariza abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza  ku rwego rw’Igihugu y’umwaka 2022-2023. Aho abayobozi b’inzego z’ibanze bahize ko bitarenze 30 Werurwe 2022 , abaturage bazaba bayitanze 100%.

Hibajijwe ku kibazo cy’igwingira kuko aka Karere gafite umusaruro w’ubuhinzi n’umukamo uri hejuru
Hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) mu mwaka 2022/2023
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/NYAGATARE