Nyamasheke: Imvura yaraye iguye yangije Hegitari 32 z’umuceri

İmvura nyinshi yaguye kuwa 2 Werurwe 2022 mu Karere ka Nyamasheke yatwaye umuceri wari uhinzi ku buso busaga Hegitari 32, abahinzi barataka igihombo gikomeye bagasaba ko Leta yabagoboka.

Imvura nyinshi yakukumbye umuceri wari uhinze kuri Hegitari 32

Uyu muceri watwawe n’imvura nyinshi harimo uwari umaze gusarurwa n’uwo abahinzi biteguraga gusarura.

Abahinzi basaga 194 bibumbiye muri Koperative Urumuri mu Majyambere na Kopabonya bo mu gishanga cya Nyagahembe mu Kagari Karusimbi mu Murenge wa Bushenge babwiye UMUSEKE ko n’ubwo bajyaga bahura n’igihombo cy’umuceri kuri iyi nshuro imvura yabasize iheruheru.

Uwitwa Higiro Vianney agira ati “Igishanga cyuzuriranye hari uwo twari tutarasarura hari n’ikindi gice cyari kirimo ibifumbiro, iyo dusaruye tubona Toni 100.”

Mugenzi we witwa Kayijamahe Emmanuel yagize ati “Biteye ubwoba byarenze urugero twumiwe, umwuzure watubanye mwinshi umuceri wagiye hari n’uwasaruwe none wagiye ntacyo dusigaranye.”

Aba bahinzi bahuriza ku kuba igihombo batewe n’iyi mvura bizabagora kukigobotora.

Amakuru ava mu banyamuryango b’izi Koperative ni uko kuva mu mwaka wi 1996 nta bwishingizi bw’ibihingwa bagira.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yihanganishije aba bahinzi, ibasaba gushaka ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo birinde ibihombo bitateguwe.

Eugene Kwibuka ushinzwe itangazamakuru muri MINAGRI yagize ati “Birababaje kuba imyaka yangiritse, tugiye gukora ubukangurambaga n’inzego z’ibanze, amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abahinzi bagire ubwishingizi bw’ibihingwa, turabasaba gufata ubwishingizi igihe batangiye ihinga.

- Advertisement -

Muri iki gishanga iyo nta biza byabayeho mu mezi atandatu hasarurwa Toni 100 z’umuceri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW