Nyanza: Umubyeyi wabyaye impanga z’abana 3 arasaba ubufasha

Umubyeyi  wabyaye impanga z’abana batatu aravuga ko nta bushobozi afite bwo kubarera agasaba ubufasha, abo bana bavukiye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza, avuga ko hari ubwo abwirirwa cyangwa hakaba abamuha igikoma kitameze neza akemera akakinywa.

Uyu mubyeyi avuga ko asanzwe abayeho atunzwe no guca inshuro

Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Mutende, mu Kagari ka Gasoro, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Esperance Nyirandegeya yabyaye impanga z’abana batatu. Umunyamakuru wa UMUSEKE yamusanze mu Bitario asanga abana babiri abahetse ku nda, undi we ari kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Nyirandegeya yavuze ko yishimiye kubyara abana batatu icyarimwe.

Nyirandegeya afite imyaka 35 y’amavuko, avuga ko afite umugabo ariko bakaba batunzwe no kujya guca inshuro akongeraho ko ubuzima ubu arimo butamworoheye.

Ati “Narishimye kubyara abana batatu, ariko nta bushobozi mfite. Nk’ubu ntacyo kurya mba mfite, ntacyo kunywa no kubambika no kubona ibyo mbahekamo ntabyo, ndi umukene.”

Akomeza avuga ko hari ubwo Abaganga bamubona yashonje, bakamusabira ibiryo cyangwa igikoma ngo hakaba hari n’abamuha igikoma kigaze akabura ukundi yabigenza akakinywa kuko nta kundi yabigenza.

Nyirandegeya asanzwe afite abandi bana batanu, hiyongereyeho aba batatu, ubu agomba kugaburira iminwa umunani. Amaze ibyumweru bibiri birengaho iminsi abyaye.

Ati “Aba bana batatu nababyaye ntabyiteguye, ngize amahirwe Leta yabamfasha.”

- Advertisement -

Dr. Dukundane JMV Umuganga wita ku buzima bw’aba bana yabwiye UMUSEKE ko umwe muri bo yavukiye ku Kigo Nderabuzima abandi babiri bavukira ku Bitaro Bikuru bya Nyanza.

Ati “Abana uko bameze nta kibazo bafite bameze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi yavuze ko iyi nkuru ayumvanye Umunyamakuru ariko hari ikigiye gukorwa.

Ati “Niba atishoboye byo tugomba kumufasha niba afite ikibazo kihariye turaza kumufasha.”

Si ubwa mbere muri ibi Bitaro by’Akarere ka Nyanza humvikanye inkuru y’umubyeyi ubyaye impanga z’abana batatu ubuheruka hari muri 2020, icyo gihe UMUSEKE  waramusuye.

Uwo yari asanzwe afite abandi bana 8, icyo gihe ubuyobozi bwamugeneye ubufasha.

Nyirandegeya umaze kugira abana 8 we, avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro yari yarayikurikije akoresheje agapira k’imyaka itanu, ariko ko noneho azahita yifungisha burundu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA