Papa Cyangwe yahawe collabo na City Tycoon mu ndirimbo ye “Tiyamo”

Abijuru King Lewis uzwi mu muziki nyarwanda nka Papa Cyangwe yaririmbye mu ndirimbo “Tiyamo” y’umuhanzi City Tycoon wo muri Uganda, ni mu rugendo rwe rwo kurenza umuziki we imbibi z’u Rwanda ukagera no mu mahanga.

Papa Cyangwe arajwe inshinga no kurenza imbibi muzika ye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Werurwe 2022, saa yine z’igitondo nibwo iyi ndirimbo “Tiyamo” y’umuhanzi City Tycoon yanagaragayemo Papa Cyangwe yashyizwe hanze.

Ni indirimbo Papa Cyangwe yaririmbyemo ku busabe bwa City Tycoon, gusa izina ryayo “Tiyamo” ryazanywe na Papa Cyangwe kuko iryo Tycoon yari yayihaye atanyuzwe na ryo kubera ko ari rirerire, we yari yifuje kuyita Fight for love.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Papa Cyangwe yavuze ko kwemera ubusabe bwa City Tycoon ari mu rwego rw’ubucuti bw’imyaka ibiri bafitanye kandi akaba abona birushaho gufasha umuziki we kurenga imbibi.

Yagize ati “Ubushuti bwanjye na we bumaze imyaka irenga ibiri, ibyaduhuje rero mu muziki harimo n’ubucuti bwacu ariyo mpamvu twakoranye iyi ndirimbo. Twayitangiye mu Ukuboza umwaka ushize video ikorwa muri Mutarama 2022, ariko ntiyasohotse kuko narimo nsohora EP yanjye Sitaki ni cyo cyatumye musaba ko twayisohora muri uku kwa Gatatu.”

Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyazanywe na City Tycoon  nka nyirayo, gusa igitero cya Papa Cyangwe ni we ubwe wacyanditse nyuma yo kumuha aho umushinga wari ugereye ukorwa na Element.

Papa Cyangwe ngo intego ni ukurenza umuziki we imbibe z’u Rwanda ukagagera no mu mahanga binyuze muri aba bahanzi bakomje gukorana harimo nabo arimo yifashisha kuri Album ye izajya hanze yose bitarenze muri Ukwakira 2022.

Uyu muhanzi ashima uburyo abanyarwanda babakiriye mu ruhando rwa muzika nk’ikiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda kuko byatumye abahanzi bari bahari barushaho gukora kuko bari bafite abo bahanganye nabo.

Ati “Abanyarwanda batwakiriye neza kuko twaje dukora n’imbaraga nyinshi dufite n’ubudasa bwa buri umwe, abahanzi twasanze baradufasha mu nama zabo tugendera ariko nabo biri kubaha imbaraga zo gukora kuko hari igihe bajyaga bagera bakabura ariko nka Fireman, Bulldog, Riderman bari gukorana imbaraga. Barakora kuko bakangutse bakabona ko badakoze cyane bavuga ko ari Legend byazaringira ikiragano gishya kibafashe.”

- Advertisement -

City Taycoon akaba ari umuhanzi wo muri Uganda usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iyi ndirimbo yakozwe ari muri Amerika bahuza ibice byayo by’amashusho n’amajwi. Amajwi yayo yakozwe na Element akorerwa muri Country Records aho Papa Cyangwe arimo atungayiriza Album ye.

Papa Cyangwe akaba akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda, akaba aheruka gushyira hanze EP Sitaki aho mu minsi ishije yasohoye Video y’imwe muri ndirimbo ziriho yakoranye na Chriss Eazzy yitwa Kanjenje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW