Patient Bizimana yahishuye uburyo hari abamuhatiye kurongora

Umuhanzi  Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana, kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro Amahumbezi kuri Radiyo Rwanda, yatangaje ko mbere y’uko ashinga urugo na Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari abamuhatiye gukora ubukwe ndetse bakanashaka kumuhitiramo ibizwi nka “Passe” mu rubyiruko.

Patient Bizimana yahishuye ko hari abamuhaye passe ngo arongore ave mubusiribateri

Patient Bizimana yavuze ko nubwo hari abantu benshi bamugiye mu matwi kugira ngo ashinge urugo bagira ngo bamuhitiremo umugeni (Pass) gusa mu guhitamo kwe uwo baheruka kurushinga ari we wihitiyemo.

Yagize ati “We ni indi nzira yihariye, impamvu we ni uko twari tumenyeranye kandi tuziranye. Impamvu yo gushakana ntabwo yari ihari. Ni nk’uko waba uziranye n’umuntu muri  inshuti ariko ibyo bintu bidahari.

Uko nakomezaga gusenga, igihe cy’Imana kigeze hari ukuntu umutima wanjye ari “AMEN” n’indangagaciro ze, kuko twari tuziranye, n’imiryango iziranye, ni uko Imana iza gukora ibitangaza, urugendo ruratangira kugeza magingo aya.”

Umunyamakuru yamubajije ukuntu byamujemo [avuga Uwera] maze na we asubiza ati “Nakoze ibyo ngomba gukora. Bibiliya iravuga ngo “Mugabo kunda umugore eehh…. Ni ukuvuga nabanje gutera intambwe, narasenze ariko ntera n’intambwe.”

Umuramyi Patient Bizimana yahakanye ibyigeze kuvugwa ko yabanje gukundana n’umukobwa w’Intumwa Joshua Masasu, umushumba w’Itorero Evangelical  Restoration Church ndetse ko yaba yarifuje ko yamumushyingira, maze mu kubihakana  aseka ati “Oya, oya, utaragera kure, nta byabaye!”

 

Patient yavuze ku rugendo rwe mu gutegura igitaramo cya Pasika..

Umuririmbyi Patient Bizimana yavuze ko  mbere y’uko yinjira mu buramyi, yakijijwe mu mwaka wa 2002 maze kuva ubwo atangira kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbza Imana.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu mugabo yatangiye gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana ku munsi wa Pasika ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku Bakirisitu kuko ariho hizihizwa izuka rya Yesu.

Yavuze ko ubwo yateguraga iki gitaramo yari afite intego yo guhuriza hamwe Abakirisitu ndetse n’abandi batizera bakunda indirimbo zihimbaza Imana bagafatanya kwizihiza Pasika mu munezero.

Patient Bizimana ubwo yatangiraga gutegura ibitaramo ku munsi wa pasika yavuze ko yabanje guhura n’imbogamizi zitandukanye.

Yagize ati “Mu Mwaka 2015 nari maze gukora ibitaramo kabiri,icyo gihe hari imbogamizi zitandukanye , imbuga nkoranyambaga zari zitaraza. Ni nkaho byatangiriye mu gihugu cyose kuko twakoze igitaramo imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.Abanyarwanda bose n’abari hanze bakurikiye Pasika tugira igitaramo cyiza.”

Yakomeje ati “Umwaka wa 2016 nibwo twavuze ngo tugomba guhindura kugira ngo abantu tubagushe neza, uje mu gitaramo atahe yishimye, nibwo twatekereje gutumira umuririmbyi wo muri Afurika y’Epfo, Pastor Solly Mahalangu. Icyo gihe tujya muri PSF “Expo ground” mu 2017 , tujya Convention Center, naho turahahindura tubona ni nto, 2018 tujya muri sitade y’igihugu i Remera ubwo hari Sinach nabwo tugira akabazo gato, imvura iragwa.”

Yavuze ko 2019 yaje kongera gutegura iki gitaramo kuri Expo ground mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu gihugu,  hagafatwa ingamba zikumira ibitaramo.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibitaramo bye  byakorwaga imbonankubone nubwo yaje kubikomereza kuri Televiziyo y’igihugu muri “Iwacu Muzika Festival”.

Patient Bizimana ni umwe mu baririmbyi bahimbaza Imana bakunzwe kandi babimazemo igihe, bigashimangirwa n’igikundiro aba afitiwe ku rubyiniro. Ni umwanditsi kandi w’umuhanga mu ndirimbo, ibintu bituma yigarurira imitima ya benshi.

Mu kuboza 2021 nibwo yakoze ubukwe na Karamira Uwera Gentille basezeranira imbere y’Imana mu rusengero asanzwe asengero rwa Evangelical Restoration Church, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Biteganyijwe ko aba bombi bazajya gutangira ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore yari asanzwe atuye.

Alka Mbumba ubwo yari yitabiriye igitaramo gitegurwa na Patient Bizimana
Patient Bizimana n’umugore we Karamira Uwera Gentille
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW