RIB yafunze Ndimbati ukekwaho gusambanya umwana

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema nyarwanda ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ndimbati uzwi muri Filime ya Papa Sava yatawe muri yombi

Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Ndimbati.

Yagize ati “Nibyo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco alias Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Itabwa muri yombi rya Ndimbati rije rikurikira amakuru y’umugore witwa Kabahizi Fridaus wagaragaye mu itangazamakuru avuga ko Ndimbati yamuteye inda y’impanga nyuma yo kumusindisha inzoga yitwa Amarula.

Uyu Kabahizi yumvikanaga ashinja Ndimbati kwihunza inshingano zo kurera abana babyaranye.

Ndimbati yaje kumvikana mw’itangazamakuru yemera ko uwo mugore amufasha nk’abandi bose ko ashidikanya kuri abo bana b’impanga bamwitirira kuko nta DNA yakozwe ngo hamenyekane Se w’abana.

Ndimbati yavuze kandi ko hari umupangu w’abantu atashyize hanze ngo bifuza kumufungisha banyuze kuri uwo mukobwa uvuga ko yamuteye inda afite imyaka 17 nyuma yo kumusindisha.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ndimbati-ushinjwa-numukobwa-kumusindisha-akamutera-inda-yimpanga-yemeye-ko-asanzwe-amufasha.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW