Rubavu: Bakora 10km bashaka amazi,Abadepite babizeza ubuvugizi

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakora nibura ibirometero 10 (10km) bajya gushaka amazi meza.

Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba imbogamizi mu Karere ka Rubavu

Mu ngendo itsinda ry’Abadepite bagiriye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende basanze hakigaragara ibikorwaremezo bike birimo amazi n’umuriro.

Bamwe mu baturage nabo bavuga kuba badafite ibikorwaremezo by’amazi n’umuriro bibagiraho ingaruka ku mibereho yabo.

Umwe yagize ati “Abaturage bakora urugendo bagiye kuyashaka, buriya munsi y’ibirunga hose{yereka umunyamakuru] nta mazi ari yo, ikifuzo cyacu ni uko bayaduha .”

Undi nawe yagize ati “Twifuza y’uko badukorera ubuvugizi ,aho umuriro utaragera bawuhageze,hari abashaka amasalon de coiffure,kubaza ,n’ibintu byinshi.”

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko intandaro yo kuba abaturage bataragerwaho n’amazi ari imiterere yaho kuko ari mu misozi bityo bikagorana kuyahageza.

Depite Mukabunani Christine uyoboye itsinda ry’Abadepite  riri iRubavu, yavuze ko ikibazo cyo kutagira ibikorwaremezo kigomba kwitabwaho by’umwihariko amazi.

Ati “ Amazi ni ikibazo gikomeye cyane,abaturage barakora ibirometero 10 kandi nibyo bike,ni ukuvuga ngo uvoma hafi nibyo agenda kugira ngo ajye kuvoma, ntabwo byoroshye kuko hariho n’ibigo by’ishuri bidafite amazi n’umuriro.Kugira ngo bazige biragoranye cyane cyane isuku dusabwa muri iki gihe kubera cyino cyorezo ndetse no kwa muganga twagiyeyo batubwira ko bakira abantu benshi barwaye indwara zituruka ku mwanda.”

Yakomeje ati “Ni ikibazo gikomeye abantu bagomba kigihagurukira, tukagikorera ubuvugizi cyane ariko n’abantu tubwira bakabyumva kuko ni ikibazo kibangamiye abaturage.Birihutirwa niyo mpamvu twavuze ngo tuzaganira n’inzego bireba niba AquaVirunga byarayinaniye gutanga amazi ,babibambure babihe ababishoboye  ntabwo umuntu yakomeza gutegereza. “

Sosoyiyete ya AQUA Virunga niyo ifite isoko ryo gukwirakwiza amazi muri uwo Murenge .Iyi sosiyete ikaba inengwa kuko itarageza amazi mu duce twinshi.

Imibare igaragaza ko mu baturage batuye Umurenge wa Mudende barenga 30.000 , 90% bakora 10km bajya gushaka amazi,abandi 10% nibo bayabona hafi.

Abafite amashanyarazi nabo  mu ngo 7000, ingo 2000 nizo zifite umuriro w’amashanyarazi.

Ivomo:RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND