Rusizi: Basabwe kugira ibanga mw’itegurwa ry’ibizamini

İbi babisabwe ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet yatangizaga ibizamini bisoza igihembwe cya cya kabiri ku rwego rw’Akarere byatangirijwe muri G.S Nyarushishi.

Mayor w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga ubwo yatangizaga ikorwa ry’ibizamini bitegurwa n’Akarere

Abanyeshuri bavuga ko ibi bizamini bibafasha gutegura neza ikizamini gikorwa hasozwa ibizamini bya leta kubasoza amashuri abanza mu mwaka wa gatandatu n’abasoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’uwagatandatu w’amashuri yisumbuye.

Musabeyezu Adeline ni umunyeshuri wiga muri G.S.Nyarushishi ati”Ndikubona byoroshye ntabwoba
dufite uko dutegurirwa mu gihembwe cya mbere no mucya kabiri biradufasha kwitegura ikizamini cya
leta”.

Niyobugingo Fiston nawe ati”Nsanze ari ikizamini cyiza giteguranye ubuhanga kitwongerera kuzamura ubumenyi kidutegura kuzakora icya leta tuzakigeramo twaramaze kumenyera kandi tugatsinda”.

Ababyeyi barerera mu mashuri yo muri kano Karere barashima iyi gahunda yatangiye muri 2015 yo gukora ibizamini by’igihembwe cya mbere bitegurwa ku rwego rwa buri Kigo, igihembwe cya kabiri kigategurwa ku rwego rwa buri Karere naho igihembwe cya Gatatu ku rwego rw’Igihugu.

Basanga hari icyo byahinduye mu mitsindire y’abanyeshuri basigaye bagera ku kizamini gisoza ibyiciro bitandukanye ntabwoba bafite bigatuma batsinda neza.

Umwe muri abo babyeyi yagize ati”Iyo ikigo cyateguye ibizamini n’Akarere kakagitegura bituma bagera mu kizamini cyisumbuye baramaze kumenyera”.

Niyibiduha Jean Bosco ni umuyobozi wa Komisiyo y’igenzura ry’ibizamini mu Karere ka Rusizi avuga ko iyo umwaka utangiye bahuza abarimu bagategura porogaramu igenderwaho, buri mwarimu arayihabwa ikaba ariyo bifashisha bategura ibizamini.

Yagize ati “Dushingira kuri porogaramu bitanga umusaruro ugaragazwa n’ibizamini bya leta, ugeranyije imyaka yashize.”

Musabyimana Daniel ni Umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’amashuri n’ibizamini (NESA) woherejwe kugenzura uburezi muri Rusizi avuga ko uko ibizamini bisigaye bibazwa byo mu Turere bigomba kuba ntaho bitaniye n’ibya leta.

- Advertisement -

Avuga ko hagomba gukazwa umutekano ntabyo guhererekanya ikizamini cyo mu Karere kamwe kuri Flash Disk.

Ati “Ikizamini kigomba kuba cyitwa ikizamini ntaho bitaniye nicyo mwita icya Leta, tuba dushaka kureba ubushobozi bw’umwana kureba ibyo ashoboye, ntabwo dushaka guhanganisha umunyeshuri n’undi umwana, ntabwo dushaka ko umwana aza gukora ikizamini yakibonye ahandi.”

Umuyobizi w’Akarere ka Rusizi, Dr.KİBİRİGA Anicet yavuze ko kuba Uturere tugira uruhare mu itegurwa ry’ibizamini by’abanyeshuri mu gihembwe cya Kabiri ar’ingenzi ndetse n’imitsindire mu bizamini bya Leta Rusizi iri hejuru.

Agira ati “Ugereranyije igihe iyi gahunda yatangiriye umwaka ushize twatsindishije kuri 87% mu mashuri yisumbuye biduha umusaruro mwiza, akenshi abana batsindwa atari uko ar’abaswa ahubwo ajya mu kizamini agatinya, ubu tugenda tumutegura bigendeye kunteganya nyigisho.”

İbizamini bisoza igihembwe cya Kabiri 2021-2022 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi byatangiriye mu mashuri yisumbuye bikorwa n’abanyeshuri 24216, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 3382, mu mashuri abanza bizatangira gukorwa ku itariki 21 werurwe 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI