Rutsiro: Batatu bafunzwe bakekwaho urupfu rw’uwasanzwe mu mugezi

Abasore batatu bo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’umusore wasanzwe mu mugezi yapfuye, abafashwe bari basanzwe bakorana na we akazi ko kwikorera imitobe bayijyana ku ruganda rwenga inzoga.

Rutsiro abasore batatu bafunzwe bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo

Kuri uyu Kane, tariki 3 Werurwe 2022, ahagana saa saba z’amanywa (1:00 pm), mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Musasa nibwo abana barimo bagenda babonye ingofero mu gihuru bagiye kuyitora babona umurambo wa Nshimiyimana Jean Pierre w’imyaka 20 mu mugezi bahita batabaza.

Nyuma y’uko urupfu rwa Nshimiyimana Jean Pierre rumenyekanye, abasore batatu bakoranaga na we akazi ko kwikorera imitobe batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemance, yahamije iby’uru rupfu rwa Nshimiyimana n’itabwa muri yombi ku bakakwaho kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Ejo saa sita na mirongo ine n’itanu twabonye umurambo wa Nshimiyimana w’imyaka 20 uryamye mu mugezi. Nibwo abasore batatu bakoranaga mu kazi ko kwikorera imitobe bayijyana mu ruganda bafashwe mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe, ntabikomere yari afite uretse kuba yari aryamye mu mazi.”

Nyakwigendera Nshimiyimana Jean Pierre akaba nta kibazo kizwi yari afitanye n’abafashwe cyangwa undi wese, uretse kuba ari bo bantu ba nyuma baherukana na we kuko ku wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022 bari bakoranye akazi ko kwikorera imitobe nk’ibisanzwe.

Uwamariya Clemance yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’abaturage, abasaba kurushaho kwirindira umutekano bakaza amarondo.

Ati “Abaturage bahumure umutekano urahari ndetse n’umuryango we ukomere. Ariko barusheho kubungabunga umutekano buri wese abigizemo uruhare kandi amakuru bajye bayatangira ku gihe.”

Umurambo wa Nshimiyimana Jean Pierre wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ashyingurwa, ari naho wari ukiri ubwo iyi nkuru yakorwaga.

- Advertisement -

Abakekwa kuba inyuma y’urupfu rwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu gihe iperereza rikomeje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW