Rwamagana: Abanyeshuri bashya ba IPRC Gishari basabwe kwirinda ibirangaza 

webmaster webmaster
Izi ntore zasinyanye imihigo n'Akarere harimo kubaka uturima tw'igikoni 100 no gusanira inzu abatishoboye babiri

Abanyeshuri bashya 345 mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Gishari basabwe kwirinda ibirangaza byatuma bacikiriza amashuri bakiga bashyizeho umwete bahesha ishema igihugu cyabahaye inguzanyo yo kwiga.

Izi ntore zasinyanye imihigo n’Akarere harimo kubaka uturima tw’igikoni 100 no gusanira inzu abatishoboye babiri

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe gushyira intore mu zindi (induction week) abanyeshuri bashya muri IPRC Gishari mu Karere ka Rwamagana, maze nabo binjizwa mu mutwe w’Intore z’Amashuri Mkauru na Kaminuza “Intagamburuzwa” icyiciro cya 7.

Ubwo izi ntore z’Intagamburuzwa icyiciro cya karindwi za IPRC Gishari zasinyanaga imihigo n’Akarere ka Rwamagana ndetse banasoma no ku ntango y’imihigo, basabwe kwiga bashyizeho umwete bakirinda ibirangaza byose byatuma biga badashyizeho umwete.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, wari n’umushyitsi mukuru, yabasabye kwiga bashyizeho umwete bakirinda kurangara.

Yagize ati “Nk’urubyiruko rw’abanyeshuri icyo musabwa ni ukwiga mukareka kurangara no kujya mu bindi bintu byose bishobora gutuma mucikiriza amashuri yanyu mutayarangije. Bakwiye kujya biragiza Imana, bakayiragiza n’igihugu cy’u Rwanda kibaha inguzanyo ibafasha kwiga neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne yabasabye kwirinda ibirangaza

Nyuma yo gusinyana imihigo n’Akarere no gusoma ku ntango y’imihigo, bamwe muri izi ntore biyemeje ko bagiye kubaka uturima tw’igikoni dusaga 100 mu Murenge wa Gishari iri shuri riherereyemo mu rwego rwo gufasha ubuyobozi guhangana n’ibibazo by’imirire mibi n’indwara ziterwa nayo.

Ishimwe Zawadi ni umwe muri izi ntore, yagize ati “Uruhare rwanjye nk’umukobwa ni ugushyiramo imbaraga nkabikora nivuye inyuma kubera ko nzi neza ko bifitiye igihugu cyanjye akamaro n’abaturage, utu turima tw’igikona tuzafasha mu kwirinda ko haboneka abana bafite ibibazo by’imirire mibi.”

Ibi abihuriyeho na mugenzi we bamaranye icyumweru batozwa, Henriette Asiimwe, uvuga ko gukorere ku muhigo ari bifasha mu kuwesha.

Yagize ati “Udahize umuhigo ntabwo wakora. Kugira ngo ubone icyo ugeraho ni uko ugomba guhiga imihigo, iyo uyigezeho ubona ko uzakomeza gukora ukiteza imbere, unateza imbere igihugu cyacu cyiza gikataje mu iterambere ndetse kikaba gifatirwaho urugero n’amahanga.’’

- Advertisement -

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Gishari, Shema Fred, avuga ko gufata icyumweru cyose bahugura aba banyeshuri bashya bituma bamenya icyabazanye kandi bagakora bakorera ku ntego baharanira gutsinda amasomo yabo. Ibi bijyana no kugira ubupfura kandi bagakorera ku gihe.

Ati “Benshi baba baranyuze muri iyi gahunda, nyuma iyo batangiye kwiga usanga ari abantu bagerera mu ishuri ku gihe, kandi ugasanga ari ba bantu bafite ubupfura n’umuco, ibyo byose bituma biga bashyizeho umwete bituma batsinda amasomo yabo bakava ku ntebe y’ishuri bafite icyo bajyanye ku isoko ry’umurimo kandi gifasha igihugu cyacu.”

Izi ntore z’abanyeshuri  bashya binjijwe mu ntore z’Intagamburuzwa, imwe mu mihigo biyemeje kwesa harimo gukangurira abaturage batuye mu Murenge wa Gishari kwitabira gahunda ya Ejo Heza, gusana inzu ebyiri z’abatishoboye, gutera ibiti, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kubaka uturima tw’igikoni dusaga ijana no gukomeza gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Intore z’Intagamburuzwa zisaga 345 nizo zari zimaze icyumweu zihabwa amasomo azifasha kwinjiza mu mu ntore z’Amashuri Makuru na Kaminuza icyiciro cya Karindwi.

Intore z’Intagamburuzwa 345 nizo zinjijwe mu zindi
Izi ntore zasomejwe no ku ntango y’imihigo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW