U Burusinya na Ukraine baganiriye ku guhagarika intambara biba nko kumena amazi ku rutare

Kuri uyu wa Kane hongeye kuba ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, banaganira ku byo guhagarika intambara ariko ntibabashije kugira icyo bageraho kuri iyi ngingo.

Intambara ikomeje kwangiza byinshi muri Ukraine

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Dmytro Kuleba yavuze ko we na mugenzi we banaganiriye ku byo guhagarika intambara ariko ko nta ntambwe bateye kuri iyi ngingo.

Dmytro Kuleba yavuze ko bisa nk’aho mu Burusiya hari abandi banyabubasha bafite mu biganza byabo gufata umwanzuro kuri iyi ngingo.

Yavuze koi bi bigarino yagiranye na Lavrov byari bigoye kuko uyu muyobozi uri mu bakomeye mu Burusiya yakoreshaga imvugo zitajyanye n’igihe.

Dmytro Kuleba yagize ati “Ndagira ngo mbisubiremo, Ukraine ntishobora kumanika amaboko, ntiyasubiye inyuma kandi ntiteze gusubira inyuma.”

Uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Ukraine, yavuze ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we kugira ngo bongere bagirane ibiganiro bigamije gukura mu kangaratete Abanya-Ukraine.

Yagize ati “Niteguye gukomeza iyi nzira ku bw’intego yo guhagarika intambara muri Ukraine, guhagarika ibikorwa bikomeje kubangamira abasivile b’Abanya-Ukraine no guha ubwigenge Igihugu cyacu kikavamo abasirikare b’u Burusiya.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW