Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo agera muri kimwe cya kabiri, no muri UEROPA League bamenya uko bazisobanura.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022, saa saba z’amanywa I Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku mugane w’Uburayi UEFA, nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura muri kimwe cya kane.
Hirya no hino ku Isi abantu bari bategerejanyije amatsiko uko amakipe bihebeye atombora ayo bazahura, ni mugihe abandi baba bafite ubwoba ko bashobora gutombora ibigugu nka Real Madrid, Bayern Munchen nuko andi yo mu Bwongereza nka Manchester City, Chelsea na Liverpool asigaye muri iri rushanwa atombora.
Amakipe uko ari umunani yari asigaye mu rushanwa udupira twayo twashyizwe mu gakangara, dore ko bamwe bavuga ko utw’amakipe makuru tuba dushyuze amato dukonje, gusa ibi byose n’ibivugwa ahubwo tombora igenda uko yagenwe n’amategeko ayigenga.
Ubwo bakoraga mu gakangara ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yahise itombora Real Madrid yo muri Espain, Manchester City yatombye Atletico Madrid, Villareal itombora Bayern Munichen naho Benfica itombora Liverpool yo mu Bwongereza.
Iyi tombora isize Real Madrid yari yasezerewe na Chelsea muri ½ cya Champions League iheruka zongeye gutomborana, ni nyuma y’uko Real Madrid isezereye PSG iyi nyagiye muri kimwe cy’umunani.
Abantu amaso bakaba bayahanze kureba niba Real Madrid izongera kwandagazwa na Chelsea igasubira mu bwami bwa Madrid amara masa.
Uretse tombora ya ¼ cya Champions League yabaga, nyuma yayo habaye na tombora ya ¼ cya UEFA Europa League maze FC Barcelona itombora Franfurt yo mu Budage, Leipzig itombora Atalanta. Ni mu gihe Westham United yo mu Bwongereza yatomboye Olympique Lyonnais naho Rangers igatombora Braga.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW