Ukraine: Umugore wari wahawe igihembo cy’umubyeyi w’Intwari yaguye ku rugamba bishengura benshi

Umubyeyi wo muri Ukraine wareraga abana 12 barimo batandatu yabyaye n’abandi batandatu b’imfubyi yari yaragize abe akaba yaranabiherewe igihembo, yaguye ku rugamba aho yavuraga inkomere z’abasirikare b’Igihugu cye, bibabaza abatari bacye muri iki Gihugu.

Yaguye ku rugamba

Olga Semidyanova wapfuye afite imyaka 48 y’amavuko, yishwe n’ingabo z’u Burusiya zashoje intambara muri Ukraine nyuma yo kumurasira ku rugamba aho yari yiyemeje kujyaho ngo arwanire Igihugu cye avura abasirikare.

Yaguye mu gace kitwa Donetsk ko mu majyepfo ya Ukraine nyuma yo kuraswa mu nda akabura ubufasha kubera imirwano yari ikomeye aho yarasiwe.

Umwana we witwa Julia, yavuze ko batarabasha gushyingura umubyeyi wabo kuko batarabona umurambo kubera imirwano iri kubera aho yapfiriye.

Uyu mwana wa nyakwigendera yagize ati “Yagerageje gutabara abasirikare. Dufite amafoto y’aho yapfiriye ariko kubera imirwano ikomeye ntiturabasha gushyingura umubyeyi wanjye.”

Semidyanova wari utuye mu gace kitwa Marhanets kari mu bilometeri 150 uvuye aho yaguye, yari aherutse guhabwa umudari w’ishimwe n’umubyeyi w’intwari kubera gufata abana batandatu b’impfubyi akabagira abe [adoption] baje biyongera ku bandi batandatu be.

Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano muri Ukrane, Anton Gerashchenko yatangaje ko Guverinoma yunamiye uyu mubyeyi.

Yagize ati “Yiyemeje kujya guhangana n’u Burusiya kanone nubwo yari abizi ko ashobora kuhasiga ubuzimaariko yiyemeje kujya kurinda Igihugu kugeza ubu apfuy. Ni Intwari y’Igihugu. Ni intwari kuri njye.”

Yari yiyemeje kurwanira igihugu cye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW