Umuco wo kwandika ibitabo mu Rwanda ntabwo uragera ku rwego rwo hejuru ndetse n’abasomyi ntibaraha agaciro kubigura, abakuze nibo biganje mu bwanditsi mu gihe abakiri bato bamwe batabiha umwanya.
Esther Uwase umwe mu banditsi b’abahanga bakiri bato u Rwanda rufite, yabwiye UMUSEKE ko yatangiye kwandika ibitabo akiri muto kuko yakuze akunda gusoma ariko impano ye igapfukiranwa no kwitinya.
Avuga ko muri Kanama 2019 aribwo yatangiye kwandika igitabo yise “Licence to Thrill” kigaruka kubyo umuntu aba yujuje kugira ngo agire ibyishimo byuzuye.
Iki gitabo cya Uwase Eshther cyagiye ku isoko mu mwaka wa 2021 .
Yagize ati “Nagize igitekerezo cyo kucyandika bitewe n’uko nabonaga abantu bitiranya ibyishimo byuzuye.”
Kuwa 08 Werurwe 2022, uyu mwanditsi yashyize hanze igitabo cye cya Kabiri yise “A conversation with Dusk”.Muri iki gitabo yahurijemo imivugo y’ikinyarwanda n’icyongereza
Avuga ko gutangira byari bigoye kuko ntawapfaga kwizera impano ye ku myaka micye yari afite.
Ati “Ku bwanjye navuga ko byari nko kwitera icyuma mpangana n’ibingoye kugeza nshyize hanze ibyari bindimo.”
Uyu mukobwa ukunda gukoresha ururimi rw’icyongereza mu bitabo bye, avuga ko abifata nko kwagura amarembo kuko impano ye nta mipaka igira, yifuza kuba ikimenyabose.
- Advertisement -
Agira inama abakiri bato biyumvamo impano ko bagomba gutinyuka bagakurikira umutimanama wabo aho kumva uruca ntege.
Uwase asaba abasomyi kugira umuco wo kugura ibitabo mu rwego rwo guha agaciro ibitekerezo n’imbaraga z’abanditsi cyane ko aribwo buryo bwo kubatera ingabo mu bitugu.
Abakunda gusoma ndetse n’abifuza kumushyigikira ibitabo bye babibona banyuze ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha amazina ya Uwase Esther.
NDEKEZI BENITA / UMUSEKE.RW