Abagana ibitaro bya Kabgayi banenga serivisi zihatangirwa

Abagana ibitaro bya Kabgayi bavuga ko bamara umwanya munini bategereje guhabwa serivisi bamwe bikarangira bayibuze. Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko iki kibazo kizakemuka bongereye Abaganga ndetse n’inyubako nshya yuzuye.

Ibitaro by’ababyeyi bishaje byubatswe mu mwaka wa 1937.

Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi bavuga ko serivisi ihatangirwa iri ku rwego rwo hasi, bakifuza ko ivugururwa.

Bakavuga ko hari igihe bazinduka mu rukerera kugira ngo bafate umwanya w’imbere ariko bagatungurwa no kuhirirwa rimwe na rimwe hakaba ubwo bataha badahawe serivisi bifuza.

Habyarimana Eric izina twahindiye wemeza ko akunze kwivuriza muri ibi bitaro.

Yagize ati ”Hari abakuka inabi bakagusiragiza ugataha utabonye muganga.”

Manishimwe Stéphanie avuga ko iyi mitangire itanoze ukunze kuvugwa kuri bamwe mu bakozi, gusa akavuga ko hari ibyo Ubuyobozi bushya bwari butangiye gukosora.

Ati “Gufotoza impapuro abarwayi bafite bifata amasaha menshi kandi icyo gihe umurwayi waje kwivuza, aba amerewe nabi.”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko ibyo aba barwayi bavuga bifite ishingiro bitewe n’impamvu zikurikira.

Ati “Icya mbere twakira abarwayi benshi, icya kabiri umubare w’abaganga, abaforomo n’abaforomokazi ni bakeya hakiyongeraho inyukabako dufite zishaje.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati ”Hakenewe Abaganga 15 b’inzobere inyubako nshya y’ababyeyi izatangirwamo n’izindi serivisi zitandukanye iri hafi kuzura ibi nibyo byatumaga serivisi zihabwa abatugana zitagenda neza.”

Muvunyi yavuze ko gufotoza amabaruwa ya ”transfert” zihabwa abarwayi, byavuyeho kuko byatwaraga amasaha menshi.

Ubu akavuga ko bisigaye bikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Ati ”Umubare w’abatugana uruta kure ahatangirwa serivisi kuko inyubako zihari kuri ubu zubatswe mu mwaka wa 1937.”

Uyu muyobozi avuga ko usibye kubongerera umubare w’abakozi , no gutaha ibitaro bishya by’ababyeyi, umubare w’abivuriza i Kabgayi uzagabanuka serivisi zitangirwa mu bitaro bya Nyabikenke zitangiye gukora.

Imirimo y’ibitaro by’ababyeyi igeze kuri 69% Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko gutaha ibi bitaro bizaba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2022.

Ibitaro by’ababyeyi bigeze ku kigero cya 69%

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga