Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kaberebe yagiranye ikiganiro na bamwe mu bigeze gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu myaka yashize.
Si kenshi uzumva mu Rwanda abakiniye Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bahabwa agaciro n’umuyoboro wo kuba babasha gucishamo ibitekerezo bya bo mu buryo bwo gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’aho umupira w’u Rwanda werekeza.
Nyamara hari bamwe mu Bayobozi bazi kandi bazirikana abakiniye Amavubi, cyane ko mu 2004 ari bwo u Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.
Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagerageza kuba hafi ya ruhago y’u Rwanda, Gen James Kaberebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bya Gisirikare n’Umutekano arimo.
Uyu muyobozi mu nshingano nyinshi agira, agerageza kujya kuri Stade ku mikino imwe n’imwe ndetse akanaba hafi ya APR FC abereye Perezida w’Icyubahiro.
Ni muri urwo rwego, abakiniye Amavubi mu myaka yashize bibumbiye mu Ishyirahamwe ryitwa FAPA, (Former Amavubi Players’Association), bahuye n’uyu muyobozi mu rwego rwo kubagira inama nk’usanzwe uba hafi y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko bahuye ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize tariki 29 Werurwe kuri Tennis Club bakagirana ibiganiro byerekeza ku hazaza h’umupira w’u Rwanda.
Bamwe mu bari bahagarariye abandi, harimo Murangwa Éugène nka Perezida wa FAPA na Nshimiyimana Eric nk’umwungirije.
Yaba FERWAFA na FAPA ntacyo bigeze bavuga kuri uku guhura ariko amakuru avuga ko aba bagabo bakiniye Amavubi bari mu nzira zo guhabwa umwanya kugira ngo na bo bagire umusanzu batanga mu Iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
- Advertisement -
Bamwe mu bazwi bibumbiye muri FAPA, harimo Kanamugire Aloys wakiniye Ikipe y’Igihugu, Amavubi akanayibera umutoza, Karim Kamanzi, Nshimiyimana Eric, Jimmy Mulisa, Runuya, Hakizimana Sabit uzwi nka Maitre, Iragena Oscarie, Mbonabucya Desire, Nyinawumuntu Grace, Mutarambirwa Djabil, Habimana Sosthene n’abandi.
UMUSEKE.RW