Abamotari bakomeje gutakamba ko bagabanyirizwa igiciro cy’ubwishingizi bwa moto

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bakomeje gutakamba basaba ko harebwa uburyo bagabanyirizwa igiciro cy’ubwishingizi bwa moto, ubuyobozi buravuga ko bakwirinda impanuka ko ari yo ntandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi.  

Izamuka ry’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto bavuga ko ibi birikubagiraho ingaruka 

Hashize igihe abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bumvikana basaba inzego zitandukanye zibareberera ko bagabanyirizwa igiciro cy’ubwishingizi, bo bemeza ko cyikubye kabiri kandi ko bataganirijwe ku mpamvu yabyo.

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara moto baganiriye n’UMUSEKE, bumvikana bavuga ko igiciro cya Lisansi cyiyongereye, bityo ko bibashyira mu gihombo niba igiciro cy’ubwishingizi bwa moto gikomeje guhenda.

Aba bavuze ko mu nama yabahuje na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Urwengo ngenzuramikorere, RURA, Police ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bari bemerewe ko mu bibazo by’ingutu byakemuwe, n’icy’ubwishingizi kizarebwaho ariko ko kugeza magingo aya nta gisubizo barabona.

Umwe yagize ati “Iby’ubwishingizi byo biracyari kwa kundi nta cyahindutse. Iyo urebye usanga byarazamutse ugereranyije na mbere. Mbere byari ibihumbi 60Frw, bigenda bizamuka, bigera mu bihumbi 90Frw, bigera mu bihumbi 100Frw, none ubu ni ibihumbi 150Frw birenga. Mu nama bari batwijeje ko bazabikemura ariko twarategereje twarahebye.”

Undi na we yagize ati “Kugeza na n’ubu ntabwo baragabanya igiciro cy’ubwishingizi bwa moto. Igiciro cyiri hejuru cyane. Amafaranga ibihumbi 153frw n’andi kuri moto kandi lisansi yarazamutse, urumva ayo mafaranga ni menshi, areshya na  taxi voiture, turasaba ko mu by’ukuri batugabanyariza, amafaranga agabanutse nabasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda FERWACOTAMU, Ngarambe Daniel, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu nubwo bari bizejwe ko ikibazo kizigwaho bityo ubwishingizi bukagabanuka, nta biganiro biraba, bityo ko inzego zibareberera zabisuzuma, zikabona gufata umwanzuro.

Ati “Turacyategereje ko batumenyesha. Ababishinzwe nk’abakozi ba Leta baba barebye aho ikibazo kiri, twategereza, tukazumva ubushakashatsi babikozeho, twe ntabwo twabimenya. Icyo inzego za Leta zizatubwira tuzemera icyo kuko bazaba babirebye kuko biri mu nyungu z’utwara kugira ngo agabanukirwe kandi akore neza. Nta bindi biganiro biraba.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, yavuze ko intandaro z’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi ari imyitwarire y’abamotari bakunze gukora impanuka.

- Advertisement -

Yavuze ko ubusanzwe hari ibindi bigo by’ubwishingizi bwa moto ariko kubera impanuka za hato na hato z’abamotari, byatumye ibindi  bigo bikuramo akabo karenge kuko nta nyungu bakuragamo, niko gusigara hari ikigo cya Radiant na cyo cyafashe icyemezo cyo kuzamura ubwishingizi.

Yagize ati “Ubwishingizi bwa moto kuba butangwa n’ikigo kimwe. Ubundi ubwishingizi ni ubucuruzi, ibigo by’ubwishingizi byaje gucuruza, ariko iyo igicuruzwa kitunguka, nta muntu ugicuruza.”

Ikibazo kuri moto ni uko ubwishingizi butangira kuri moto bwari hasi cyane, abishingizi bagahomba. Bishingiraga moto [ku bihumbi 60Frw], mu kanya ikagenda igakubitana na Minibus, igateza Minibus impanuka kubera ko moto ariyo yateje impanuka, ba bantu bakomerekeye muri bus bose, bakishyuzwa umwishingizi wa moto. Ugasanga ku bihumbi 60Frw yakiriye arimo arishyuzwa miliyoni 200Frw.”

Yakomeje ati “Rero abishingira moto icyo bakoze, baravuze ngo aho kujya mu bintu duhomberamo, reka tubyihorere. Kuba Radiant yarakomeje guhanyanyaza, bafite uko babara imibare yabo. Ariko ikibazo gihari mu by’ukuri impanuka ziterwa na moto, zigahombya ibigo by’ubwishingizi, ibigo na byo bikabihunga.”

Avuga ko nka Banki Nkuru y’u Rwanda batategeka ikigo ngo kijye kwishingira moto.

Ati “Ntabwo rero wahaguruka nka Banki Nkuru y’u Rwanda cyangwa Leta ngo utegeke ikigo ngo  jya kwishingira moto. Kuko nigitangira guhomba ntabwo uzamuha amafaranga asubizamo cya gihombo yagize.”

Guverineri wa BNR yavuze ko abatwara moto bakwiye guhindura imyitwarire, birinda impanuka, bityo ko n’ubwishingizi bwagabanuka.

Yagize ati “Ikiriho kigomba gukorwa kigoye kumva ni ugushyiraho igiciro nyacyo. Radiant imaze igihe izamura ibiciro kugira ngo ishobore kugerageza gusiba cya gihombo iterwa no kwishingira moto, ubwo nibimara kugera ahantu abandi babona ko igihombo cyagabanutse, bazabigarukamo. Ikibazo gihari gikomeye ni imitwarire ya moto, impanuka ziteza mu muhanda. Abamotari nibishyirireho amategeko atuma gabanya impanuka batera, bagateza ibihombo by’ibigo by’ubwishingizi.”

Abamotari barasaba ko bakoroherezwa ku bwishingizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda, John Rwangombwa

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW