Abarokokeye Jenoside mu Mayaga basabye ko hubakwa inzu y’amateka

RUHANGO: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komine Ntongwe mu gice cy’amayaga basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu inzu y’amateka kugirango amateka ya jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko i Ntongwe ajye anigishwa urubyiruko.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga basaba inzu y’amateka kugira ngo atazibagirana


Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi biciwe mu cyahoze ari komine Ntongwe mu gice cy’Amayaga, ubu ni mu murenge wa Kinazi na Ntongwe mu karere ka Ruhango, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo ku Mayaga bishyize hamwe bakaba umuryango umwe basaba inzego bireba kububakira inzu y’amateka kuko hari icyo byafasha cyane.

Bavuze ko muri aka gace hari Abatutsi bishwe n’abanyarwanda bari baturunye ndetse hiyongeraho no kwicwa n’abarundi bitwaga impunzi ariko muby’ukuri bari muyindi gahunda yateguwe mbere.

Umwe mu barokokeye i Ntongwe ati“Twifuza ko amateka y’icyahoze ari komine Ntongwe, amateka y’abacu atakagombye kwibagirana byibuze hakwiye kuboneka inzu y’amateka kugirango ibimenyetso byose byagiye byegeranwa n’ibindi tugiteganya kwegeranya tuzajye tubona aho amateka tuyasanga.”

Munyurangabo Evode uhagarariye umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo ku Mayaga, yasabye ko bakubakirwa inzu y’amateka.

Ati “Twongere tubasabe ko mwatwubakira inzu y’amateka kugirango rwa rubyiruko twigishirizamo amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kugirango bitazongera kubaho ukundi maze tugire aho tubaganiriza, aho babonera amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe abatutsi hano ku Mayaga.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema avuga ko ibisabwa n’abarokotse Jenoside bifite ishingiro, agasaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ko bakorerwa ubuvugizi.

Ati“Dukeneye kubaka inzu y’amateka ikomeye cyane hano kuburyo amateka ya hano atazagira ikiyahungabanya, mu rwego rw’Akarere tuzatangira imirimo yoroheje umwaka utaha ariko turasaba Nyakubahwa Minisitiri ko mubuvugizi tuzi neza ko mushoboye muzatuzirikane kuko turashaka kuhashyira ibikorwa binini.”

Imyaka 8 irashize abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mucyahoze ari komine Ntongwe basaba kubakirwa inzu y’amateka ariko bitarakorwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney akabaha icyizere.

- Advertisement -

Ati“Ubusabe bwanyu kubijyanye no kubaka inzu y’amateka asobanura uko jenoside yakozwe hano, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko batangiye kubiteganya mu ngengo yabo y’imari bive mu magambo bijye mu bikorwa.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko basaba ko bakomeza gufatanya na Minisiteri ya MINUBUMWE ifite politiki yo Kwibuka mu nshingano kugirango ibyo bakora byose bijyane na gahunda y’ibyateguwe n’ibiteganwa n’amategeko bikorwe mu buryo bwiza amateka ntazasibangane cyangwa ngo yibagirane abana b’u Rwanda n’abandi bazabaho bajye bagira aho baza kuyarebera.

Minisitiri Gatabazi yabijeje ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bazashyikirizwa ubutabera.

Ati “Turabizeza ko igihugu cyacu gifite umutekano, Jenoside ntizongera kubaho ukundi, kandi turabizeza ko nk’igihugu tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare mu kuduhekura baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bagarutsweho  bazagezwe imbere y’inkiko.”

Kugeza ubu mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri mu Murenge wa Kinazi haruhukiye imibiri 63,150 hakiyongeraho imibiri 65 nayo yashyinguwe mu cyubahiro muri uru Rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze ko kubaka iyi nzu byashyizwe mu ngengo y’imari
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yubatswe kuva kera habanje kwigizayo ubunyarwanda.
Muri uyu muhango kandi hashyinguwe indi mibiri y’abatutsi 65 iherutse kuboneka
Hashyizwe indabo ku rwibutso no guha icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Kinazi.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW /Ruhango