Abatoza b’ingimbi n’abangavu bahawe ubumenyi ku buzima bw’imyororokere

Irerero ry’umutoza, Jimmy Mulisa rifatanyije n’Umuryango wita ku buzima, AIDS Health Care Foundation (AHF Rwanda), batangije amahugurwa ku buzima bw’imyororokere agenewe abatoza batoza ingimbi n’abangavu mu marerero atandukanye.

Abatoza b’ingimbi n’abangavu bahuguwe ku buzima bw’imyororokere

Ni amahugurwa y’iminsi itatu ariko yatangijwe kuri uyu wa Mbere, muri Olympic Hotel ku Kimironko.

Abatoza bo mu marerero na bamwe mu ngimbi, bari bitabiriye aya mahugurwa yatangiwemo ibiganiro bisobanura ubuzima bw‘imyiyororokere ku ngimbi ndetse n’abangavu.

Icyo aya mahugurwa agamijwe, ni ugufasha abatoza gusobanukirwa neza ubuzima bw’imyirorokere kugira ngo na bo bazabashe gufasha abo batoza (ingimbi n’abangavu).

Abatoza basobanuriwe imiterere y’abangavu n’ingimbi, banasabwa kujya babumva mu gihe babona hari impinduka zaje ku mubiri wabo, yaba mu myumvire cyangwa ku mubiri.

Umuganga usanzwe ari inzobere mu buzima bw‘imyirorokere uri gutanga aya mahugurwa, Wihogora Devothée, yibukije abatoza ko badakwiye kugira isoni zo kwigisha ingimbi n’abangavu mbere na nyuma y’imyitozo babakoresha umunsi ku wundi.

Abatoza babajije ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kugira ngo bazabashe kubona umuyoboro banyuzamo ubutumwa bazagenera abana, kandi basubijwe ndetse barasobanukirwa.

Mu gusoza umunsi wa Mbere w’aya mahugurwa, Narcisse Nteziryayo, Umuyobozi Ushinzwe gukumira ubwandu bwa Virus Itera Sida n‘ubuvugizi (Prevention, Advocacy and Marketing Manager), yatanze ikiganiro gisobanura serivisi uyu muryango utanga zirimo gusiramura, gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA n’ibindi bakora kandi ku buntu.

Umuyobozi akaba n’umutoza, Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation, yavuze ko guhugura aba batoza bitezemo impinduka mu bangavu n’ingimbi batoza.

- Advertisement -

Ati “Ku bufatanye na AHF-Rwanda, babonye ko Siporo ari ikintu cyafasha muri byinshi. Babonye ko ibyo bakora babicisha muri Foundation yacu. Uyu munsi twatangiye amahugurwa Azamara iminsi itatu kandi twizeye ko azasiga ikintu kinini.”

Umuyobozi wa Umuri Foundation, Jimmy Mulisa yasabye abatoza kujya baganiriza abana mbere na nyuma y’imyitozo

Yongeyeho ati “Abatoza ni bo baba bari kumwe n’abana igihe kinini. Twizeye ko hano bazahakura ikintu kinini bazashyira bariya bana. Umwana agomba kumva ko atari umupira gusa. Intego ni ukubahugura ku buryo bazajya kwigisha bariya bana ku buzima bwa bo bw’imyirorokere.”

Abatoza bari guhugurwa bavuze ko hari byinshi biteze kuzakura muri aya mahugurwa mu minsi itatu bagiye kumaramo, nk’uko byavuzwe na Hakorimana Thierry utoza abana i Kinyinya.

Ati “Twatoza abana ariko utazi kumutoza n’ubundi buzima bwo hanze y’ikibuga no kuba yakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Umukinnyi ni umuntu ukundwa, iyo hatabayeho kwicunga usanga byose byangiritse kandi yari kuzavamo umukinnyi ukomeye.”

Uyu mutoza yakomeje agira ati “Icyo twiteze muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, ni uko tugiye kongera ubumenyi kuko ubwo twari dufite ni ubwo mu kibuga. Tuzabafasha kumenya indangagaciro kugira ngo bazavemo abagabo n’abagore babereye Igihugu.”

Muganga uzahugura aba batoza muri iyi minsi itatu, Wihogora Devothée usanzwe yibanda ku buzima bw’imyirorokere, yavuze ko yizeye ko iminsi agiye kumarana n’aba batoza izatanga umusaruro kuko ari bo bamarana igihe kinini n’izi ngimbi n’abangavu bifuza gusobanurira ku buzima bwa bo bw’ejo hazaza.

Ubusanzwe iyi Fondasiyo ya Jimmy Mulisa, ibarizwamo abana bagera kuri 320, abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka icumi kugera kuri 18 mu bahungu, mu gihe abakobwa ari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 24.

Nteziryayo Narcisse Narcisse Nteziryayo, Umuyobozi Ushinzwe gukumira ubwandu bwa Virus Itera Sida n‘ubuvugizi (Prevention, Advocacy and Marketing Manager) muri AHF-Rwanda
Umuri Foundation na AHF-Rwanda batangije amahugurwa y’abatoza azamara iminsi itatu

UMUSEKE.RW