Abatutsi bari kuri ETO Kicukiro basizwe n’ingabo za MINUAR baricwa – 11 Mata, 1994

Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bahizeye gutabarwa ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro maze abarenga 2000 baricwa.

Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Kuri uyu munsi mu gihugu hose Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro, ibi byajyanaga n’abahungira aho bakekaga ko bari buze kubona ubutabazi ntibicwe. Gusa siko byagenze kuko batereranywe n’abo bizeyeho ubutabazi.

Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yegeranyije bimwe mu byaranze tariki ya 11 Mata 1994, ubwo Jenoside yarimo ikorwa mu gihugu hose.

Mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi bari barahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro ahari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR baratereranywe, maze ingabo z’Ababiligi zibasiga aho. Abatutsi barenga 2000 barahicirwa.

Dr Bizimana Jean Damascene asobanura uburyo Abatutsi bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagatangira kwicwa bagejejwe Sonatube, akavuga ko ingabo z’Ababiligi n’abari bakuriye MNINUAR bakwiye kubazwa iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.

Ati “Tariki 11 Mata 1994 ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi mu ishuri ryitwaga ETO ryari ku Kicukiro bicwa nabi. Iryo shuri ryari rizitije imikwege harasiwe Abatutsi bagerageza guhunga, byabaye kuva Abatutsi bagezemo tariki 8 Mata, 1994 ariko batsembwa tariki 11 Mata, 1994.”

Muri ETO Kicukiro hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro, ibi byatumye Abatutsi benshi bahahungira bahizeye umutekano.

Col Rusatira Leonidas wari mu ngabo za Leta icyo gihe (Ex-FAR) yazanye abasirikare benshi batangira abashakaga guhungira kuri sitade Amahoro i Remera n’Ahari Ingoro Ishinga Amategeko baberekeza Kicukiro, gusa mu nzira bajyanwa batangiye kwicirwa Sonatube. Bageze Nyanza ya Kicukiro nabwo bakomeje kwicwa batewe amagerenade ndetse abadapfuye bagasongwa n’Interahamwe.

Kuri iyi tariki kandi, kuri Kiliziya ya Kiziguro muri Komine Murambi kuri ubu ni mu Karere ka Gatsibo naho Abatutsi bari bahahungiye na bo baratewe ahagana saa yine z’amanya Interahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste, Rwabukombe Onesphor wayoboraga Komine Muvumba n’abandi barimo abacuruzi bakomeye nka Nkundabazungu Augistin n’abasirikare bakuru n’abandi bayobozi birara mu Batutsi barica bahagarariwe n’abasirikare babaga mu kigo cya Gabiro bayobowe na Major Nkundiye wari wanayoboye abasirikare barindaga Perezida Habyarima.

- Advertisement -

Abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kiziguro bajugunywaga mu cyobo cya metero 30 cyari hafi aho mu gashyamba, abicwaga batwarwaga kuri uru rwobo n’Abatutsi bagenzi babo maze na bo bagezwayo bakicwa.

Uwari ku isonga mu kwica kuri iki cyobo ni Rwamakuba Emmanuel wari umuganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo ndetse n’impunzi z’Abarundi zari zaraje i Kiziguro ziturutse i Kiyombe.

Kuri ubu Urwributso rwa Jenoside rwa Kiziguro rushyinguyemo imibri y’Abatutsi ibihumbi 14, 835.

Jenoside kandi yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR Shagasha maze bose baricwa, uru rusengero abahahungiye bari bizeye gutabarwa no kurokoka. Hahungiye abagore n’abana bagera kuri 60 ariko bose bishwe n’Interahamwe zari zivuye muri segiteri Shagasha.

Tariki 11 Mata 1994, Jenoside yakomereje ahitwa i Save muri Komine Gisuma ubu ni mu Karere ka Rusizi n’igice gito cya Nyamasheke. Abatutsi bagera kuri 50 bahurijwe mu nzu y’uwitwa Mukandaraga Colette baricwa, bari barakusanyijwe bakuwe hirya no hino.

Amarorerwa nk’aya yabaye mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, aho Abatutsi basaga 1000 bishwe batotejwe. Interahamwe zikaba zarabototezaga aho bari bari bagahungira kuri iyi segiteri, ubwo bari bamaze kuba benshi tariki 11 Mata baragoswe bicwa n’abari bayobowe n’Abapolisi ba Komine Gisuma bari baje bababeshya kubacungira umutekano nyamara ari uburyo bwo kubagota ngo bicwe.

Muri  Paruwasi Gatolika ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, Abatutsi barenga ibihumbi 15 bishwe ku itariki nk’iyi, biciwe mu nzu z’abapadi n’ahandi. Abishe aba batutsi bari bahungiye kuri iyi Paruwasi bari barangajwe imbere na Alphonse bahimbaga Rasta wari umusarikare wanakoresheje grenade zishe Abatutsi, Ngoboka Saveri, Hanyurwa Valens n’abandi barimo abacuruzi bakomeye baguriraga Interahamwe inzoga kugira ngo bice bafite umurava.

Ubwicanyi butazibagirana kandi ku itariki ya 11 Mata 1994 ni ubwahitanye Abatutsi 200 bari barahungiye mu rusengero rw’Angilikani Nyagatovu, kuri ubu ni mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Abatutsi bose bari bahahungiye bishwe nta n’umwe urokotse.

Umucuruzi ukomeye witwaga Kanyengoga Thomas wacururizaga mu isanteri ya Kayonza, kugeza n’ubu imibiri y’Abatutsi biciwe muri uru rusengero ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Interahamwe zishe aba Batutsi zanze gutanga amakuru y’aho bashyize imibiri y’Abatutsi bishwe ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Si aha gusa hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 11 Mata 1994, ahubwo ni bimwe mu byaranze iyi tariki. Jenoside ikaba yarakozwe mu gihugu hose ndetse ikomeza no mu minsi yakurikiyeho kugeza tariki 4 Nyakanga, 1994 ubwo ingabo za RPA zari iza RPF Inkotanyi zahagirikaga Jenoside.

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW