AMAFOTO: Abakinnyi 4 ba Paris St. Germain bageze mu Rwanda

Akakinnyi 4 ba Paris Saint Germain (PSG) bari kumwe n’abagore babo bageze mu Rwanda, bari muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusura u Rwanda ikipe yabo ikoranamo n’igihugu (Visit Rwanda).

Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi ku Isi

Ku mbuga nkoranyambaga hariho amafoto yabo bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Abaje ni Sergio Ramos, myugariro ukomoka muri Espagne wanakiye Real Madrid mbere yo kujya muri PSG, akaba yanakinnye umukino ikipe ye yaraye inganyijemo na Strasbourg 3-3.

Hari kandi Keylor Navas urinda izamu, uyu ntiyaraye agaragaye mu mukino wa PSG. Ubusanzwe akomoka muri Costa Rica, yanakiniye Real Madrid mbere yo kujya muri PSG.

Visit Rwanda yemeje ko abakinnyi ba PSG 4 ari bo baje mu Rwanda

Abandi ni Julian Draxler ni rutahizamu ukomoka mu Budage, na Jan Thilo Kehrer myugariro na we ukomoka mu Budage.

Muri video yashyizwe ku rubuga rwa Twitter ya Visit Rwanda ku wa 28 Mata, 2022 aba bakinnyi bemeje ko baza gusura u Rwanda bari kumwe n’abagore babo.

Bavuze ko bazasura ingagi, ndetse bakanasura inyamaswa z’inkazi muri Pariki y’Akagera.

AMAFOTO@UWIMANA Clarisse Twitter

- Advertisement -

UMUSEKE.RW