Amashuri y’incuke yafasha abana kumenya kwandika no gusoma – Ubushakashatsi

Inzobere mu burezi zigaragaza ko kunyuza abana mu mashuri y’incuke mu rwego rwo kubatoza gusoma bakiri bato, ari kimwe mu bizakemura ikibazo cy’abasoza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.

Ubushakashatsi bwa Save The Children mu Rwanda bwerekana ko amashuri y’incuke ar’ingenzi ku myigire y’umwana

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children, bwakozwe kuva mu mwaka wa 2017 mu bigo by’amashuri 110 byo mu Turere twa Gasabo, Nyabihu, Ngororero na Kicukiro.

Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara umubare munini w’abana batazi gusoma no kwandika, barimo abasoza amashuri abanza batazi kwandika neza amazina yabo.

Muri ubu bushakashatsi, Abarezi bigisha mu mashuri y’incuke bavuga ko gutoza abana gusoma no kwandika bakiri bato binafasha kumenya ururimi kavukire, kumenya neza izindi ndimi no gukurikira neza andi masomo.

Bavuga ko imbogamizi zirimo ubucucike bw’abana mu ishuri, ibikoresho bidahagije n’ubumenyi bucye biramutse bihagurukiwe, byafasha gutegura umwana neza akinjira mu mashuri abanza azi gusoma.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko umwana agomba gutangira ishuri akiri muto, agahura n’abandi akamenyerezwa gusoma ku myaka mito cyane.

Ndahayo Paulin ushinzwe uburezi muri Save the Children, avuga ko igisubizo gihamye cyo guhangana n’umubare w’abatazi gusoma no kwandika ari ukunyuza abana mu mashuri y’incuke.

Ati “Ntabwo umwana yahera mu mashuri y’incuke ngo azagere mu wa Gatandatu w’amashuri abanza atazi gusoma, iyo ni ingeso yariho mbere kuko amashuri y’incuke yari macye ariko icyo kibazo ntabwo kizongera.”

Ndahayo avuga kandi ko hagikenewe ubuvugizi ku kugira abarimu benshi bigisha mu mashuri y’incuke.

- Advertisement -

Agaragaza ko Leta ikwiriye gushyira imfashanyigisho zihagije mu mashuri y’incuke. Ababyeyi bakumva ko umwana atari uwa mwarimu gusa ahubwo no murugo yigirayo.

Ati “Umwana yiga ku ishuri ariko yagera no murugo agasanga ababyeyi bamufasha, aho hose arahigira. Umwana kandi akwiriye gutozwa kwiga abikunze ntabifate nk’agahato.”

Save the Children igaragaza ko igipimo Mpuzamahanga mu myigishirize cyerekana ko urwego rwo kunoza imyigishirize mu mashuri y’incuke mu Rwanda kigeze kuri 60% kivuye kuri 30% rwariho mu mwaka wa 2018.

Ngoga Eugene, Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi budaheza mu kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze(REB), agaragaza ko umwana utaranyuze mu mashuri y’incuke iyo ageze mu mashuri abanza agorwa no kumenya gusoma no kwandika.

Avuga ko REB ikomeje gushyira imbaraga mu mashuri y’incuke aho isaba ababyeyi kujyana abana mu ishuri bakiri bato, kugira ngo harandurwe burundu ikibazo cyo kutamenya gusoma no kwandika.

Ati “Kwiga bitangira kare, umwana rero watangiye kwiga hakiri kare ajya gutangira uwa mbere yaramaze kujijuka, yaramaze kumenya ishuri uko risa, azi umwarimu yaramaze no kumenya kubana n’abandi. Iyo umuntu atangiye kwiga akuze ntabwo bigenda neza.”

Ababyeyi basabwa gusomesha abana ibitabo birimo inkuru mu gihe cy’iminota 15 buri munsi bari mu rugo kugira ngo barusheho gushyira itafari ku burezi bw’abana.

Save the Children isaba Leta gufasha amashuri y’incuke kubona imfashanyigisho zihagije
Ndahayo Paulin ushinzwe uburezi muri Save the Children

 

Kwigisha umwana gusoma no kwandika ni ugutegura iterambere rirambye
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana wanyuze mu mashuri y’incuke akura ajijutse

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW