Amavubi azakirira Sénéga hanze ya Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, (Amavubi), izakirira igihugu cya Sénégal kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023.

Amavubi agiye gusubira gukinira kuri Stade ya Huye

Abanyarwanda bakurikiranira hafi ikipe y’Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, (Amavubi), bari bakomeje kwibaza aho izakinira imikino mpuzamahanga nyuma y’aho Stade Amahoro na Stade ya Kigali itemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Mu gihe izi Stade zombi CAF itazemera, u Rwanda rwahise rushaka ibindi bisubizo birimo kuzakirira ikipe y’igihugu ya Sénégal, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Amakuru avuga ko u Rwanda rwasabwe rwasabwe gutunganya neza urwambariro, ubwiherero, aho abafana bicara, intebe zigarazagaza umubare w’abafana ndetse n’aho itangazamakuru rizajya rikorera akazi karya nta kirogoya.

Guhera mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwagiye rubwirwa kuvugurura Stade Amahoro na Stade ya Kigali ariko inzego zibishinzwe zikabigendamo gahoro.

Biteganyijwe ko hagati ya tariki 4-5 Kamena Amavubi azajya muri Mozambique gukina umukino ubanza, mu gihe uwa Kabiri na Sénégal uzabera i Huye hagati ya tariki 14-15 Kamena.

Stade ya Huye izakira umukino wa Sénégal muri Kamena

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW