APR FC na Mukura zateye intambwe mu gikombe cy’Amahoro

Mu mikino y’umunsi wa Mbere wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, APR FC, Mukura VS zabonye intsinzi ku mikino ibanza, As Kigali yanganyirije i Rubavu.

Mukura VS yatsinze Etoile de l’Est (Photo Mukura VS Twitter)

Saa Cyenda z’amanywa nibwo imikino yose yari itangiye. Gasogi United yari yakiriye Sunrise FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bamwe mu bakinnyi ba Gasogi basanzwe babanzamo barimo Hassan Djibrine, Kazindu Guy na Ndabarasa Trèsor, bari ku ntebe y’abasimbura.

Umukino watangiye buri kipe icunga indi, kuko nta yashakaga gusatira indi mu rwego rwo kwirinda kubanzwa igitego.

Gusa Gasogi yanyuzagamo igasatira biciye kuri Rugangazi Prosper na Nsengiyumva Mustafa bihutishaga imipira igana imbere.

Sunrise FC byaje kuba bibi kuri yo, ku munota wa 45 Gasogi United yatsinze igitego cya Nsengiyumva Mustafa ku mupira yari ahawe na Théodore Christian Malipangu.

Gasogi yakoze impinduka  nyuma y’igice cya Mbere, ikuramo Nsengiyumva Mustafa na Nkubana Marc, basimburwa na Yamin Salum na Gislain Armel.

Sunrise na yo yahise ikora impinduka, ikuramo Nyamurangwa Moses Nzabonimana Prosper basimburwa na Mugabo Emmy na Niyibizi Vedaste.

Izi mpinduka za Sunrise FC zayifashije kuko ku munota wa 74 Niyibizi Vedaste yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura ku mupira wari utanzwe na Rucogoza Djihadi.

- Advertisement -

Nyamara iyi kipe y’i Nyagatare yari yabonye ikarita itukura yeretswe myugariro Mushimiyimana Regis ku munota 69.

Buri kipe yakomeje gucunga igitego cya yo, iminota 90 irangira ikipe zombi ziguye miswi ku gitego 1-1.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gasogi United XI: Cyuzuzo Aime Gaël, Kwizera Aimable, Tuyisenge Hakim, Bugingo Hakim, Nkubana Marc, Herron Berian, Kaneza Agustin, Nsengiyumva Mustafa, Théodore Christian Malipangu, Kabanda Serge na Rugangazi Prosper.

Sunrise FC XI: Nduwayo Danny Barthez, Uwambazimana Léon, Kanani Abubakar, Mushimiyimana Regis, Nzabonimana Prosper, Nzayisenga Jean D’Amour, Nyamurangwa Moses, Yafes Mubiru, Wanji Pius, Ssebadduka Djuma, Rucogoza Djihadi.

Indi mikino yabaye:  AS Kigali FC na Etincelles FC zanganyirije i Rubavu ibitego 2-2. Ku munota wa gatandatu w’umukino rutahizamu wa AS Kigali, Michael Sarpong yari yabonye izamu ari na cyo gitego cyabonetse mu gice cya mbere.

Ku munota wa 62 w’umukino Mukata Justin wa Etincelles yishyuye biba 1-1. Shaban Tshabalala ku munota wa 73 yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali, Murengezi Rodrigues aracyishyura ku munita wa 82.

APR FC yatsinze Amagaju FC 1-0 cyatsinzwe na Itangishaka Blaise, Mukura VS ibifashijwemo na Nyarugabo Moise itsinda Etoile de l’Est FC 1-0.

Ku wa Mbere indi mikino ibanza ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0, Musanze FC inganya na Rayon Sports 0-0, Gicumbi FC na Bugesera FC nazo zanganyije 0-0, La Jeunesse FC inganya na Police FC 2-2.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa tariki 19 na 20 Mata.

UMUSEKE.RW