Arsenal yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukinnyi Alexandre Lacazette afite amagambo ajyanye no Kwibuka

 

Kuri uyu wa Kane nibwo u Rwanda rwatangiye iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose.

Kuri uyu munsi, abakinnyi, abatoza n’abayobozi muri Arsenal batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Mu butumwa iyi kipe yacishije ku mbuga za yo zirimo, yagize iti “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe ndetse n’imbaraga z’abarokotse.”

Ubu butumwa bw’amashusho bwatanzwe, bugaragaramo kapiteni wa Arsenal, Alexandre Lacazette, Eddie Nketiah na Rob Holding ukina inyuma.

Guhera muri Gicurasi 2018, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Arsenal, bugamije kwamamaza ubukerarugendo bwarwo no kumurika bimwe mu bigize umuco binyuze mu bukangurambaga bwiswe Visit Rwanda, aya magambo akandikwa ku kuboko kw’ibumoso kw’imyambaro ya Arsenal.

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW