Babanze bashakire ineza umunyarwanda mbere yo kuyishakira impunzi – Dr Frank Habineza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Depite Dr, Frank Habineza

Hashize iminsi mike uRwanda n’Ubwongereza byemeranyije kwakira impunzi n’abimukira binjiye  muri icyo gihugu mu  buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafashwa kwitabwaho nyuma ababishaka bakazasubira mu bihugu byabo bakomokamo.

Depite Dr, Frank Habineza avuga ko kwakira impunzi zo mu Bwongereza ari ukwakira umutwaro w’ikindi gihugu

Kuwa 14 Mata 2022, nibwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano,agamije ko izo mpunzi zagira imibereho myiza .

Ayo masezerano agena ko Ubwongereza buzafasha uRwanda  gushora imari muri serivisi zijyanye no kubaka ibikorwaremezo, nk’amashuri, iterambere rigamije guhanga imirimo  haba kuri bo ndetse n’Abanyarwanda ,n’ibindi.

Ubwo hashyirwagaho umukono ku masezerano, Minisitiri w’Ubwongereza(Home Secretary) ,Priti patel, yasobanuye ko abazaza, ari abinjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe.

Yagize ati “Birasobanutse ,umuntu wese uzinjira mu Bwongereza mu nzira zidakurikije amategeko  azaba ashobora koherezwa mu Rwanda, sinjya muri byinshi bizagenderwaho  ariko umuntu wese uzinjira mu Bwongereza azanywe n’utwato duto cyangwa abo yishyuye amafaranga”Smuggles”bizaba bimureba ko azanwa mu Rwanda.”

URwanda rusanzwe rucumbikiye izindi mpunzi zavuye mu bihugu nka  Libya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uBurundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta ,Yavuze ko kuba uRwanda rusanzwe rwakira izindi mpunzi, nta kibazo kizabaho kandi ko abazaza bazafashwa kwigishwa imirimo igamije iterambere.

Yagize ati “Dufite n’abandi bari muri izo nzira bashaka kwambuka bajya ku mugabane w’iBurayi, ariko bahera muri Libya bafatwa nabi cyane,baratotezwa ,twarabakiriye Gashora .Ibyo rero byatumye hari icyo dukwiriye gukora kuri iki kibazo cy’abimukira bagenda banyura mu nzira zitemewe,bagashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ababikuramo inyungu bakaba abacuruzi babanyuza mu nzira zitemewe.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko uRwanda ruzubahiriza amategeko mpuzamahanga

- Advertisement -

Kwakira abimukira n’impunzi byabaye impaka …

Nyuma yaho ibihugu byombi byemeranyijwe ubufatanye ndetse hagasinywa n’amasezerano, amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’Ubwongereza ntiyakiriye neza icyo cyemezo, avuga ko atanyuzwe n’uwo mwanzuro.

Ndetse kuri iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi wa Pasika, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Angilikani ku Isi, Justin Welby, nawe yagaragaje ko atashyigikiye uyu mwanzuro kuko uhabanye n’umugambi w’Imana.

Uyu mushumba mu nyigisho ye yavuze ko igihe cyo kuzuka kwa Yesu \Yezu atari icyo gushyira umutwaro ku bandi.

Uyu Mushumba yavuze ko “Hari ibibazo bikomeye biterwa n’abasaba ubuhungiro mu mahanga. Yongeraho ko ati “Ibisigaye ni ibya Politike n’abanyapolitiki.Icyagendeweho n’uko byaba ari byiza mu maso y’Imana ariko siko bimeze.”

Yakomeje ati “Kandi ntibihuye n’inshingano zacu nk’igihugu kigendeye ku ndangagaciro z’abakirisitu. Guha abandi inshingano zacu, naho haba ari igihugu gishakira ineza nk’uRwanda, ni ishusho ya kamere y’Imana ,kuko ari yo yemeye ubwayo kwishyiraho ibitunanira.”

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Angilikani ku Isi, Justin Welby yamaganye iki cyemezo

Ishyaka Green Pary ryo mu Rwanda naryo ntiribikozwa

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr Frank Habineza, yabwiye UMUSEKE ko uRwanda rutagakwiye kwemera kwakira impunzi ziva mu Bwongereza kuko byaba ari ukwikorera umutwaro w’abandi.

Ati “Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party, ryemera impunzi ziza zihungiye mu Rwanda. Impunzi zose zisaba ubuhungiro, zije mu Rwanda turazacyira kuko leta yabisinyiye kandi natwe turabyemera.Ariko impunzi tutemera, ni abantu bahungiye mu gihugu cy’Ubwongereza, ntabwo bahungiye mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Ni ukuvunga ngo bahungiye mu kindi gihugu gifite uburenganzira bwo kubakira n’inshingano zo kubakira, twebwe twumva ko uRwanda tutagomba kwikorera umutwaro w’ikindi gihugu kubera ko twasinyanye amasezerano amwe y’umuryango w’Abibumbye yo kwakira impunzi”

Dr Frank Habineza avuga ko uRwanda rutagakwiriye kwakira impunzi kuko mu Rwanda hagaragara ubucucike mu baturage.

Yagize ati “Twebwe aba bantu ntabwo twari tubakeneye mu Rwanda kuko si twe gihugu kinini kurusha uBwongereza.UBwongereza ni bunini kuturusha, burakize kuturusha,rero turavuga ngo ntabwo twari dukeneye abandi baza gutura mu Rwanda kandi ari twe dufite ubucucike bw’abaturage bukabije muri Afurika.”

Dr Frank Habineza avuga kandi ko uRwanda rutihagije ku mutungo kamere urimo amazi, ibicanwa, ubutaka,ndetse hakigaragara ibibazo mu rubyiruko mu guhanga akazi bityo bitagakwiye ko uRwanda rwakira abimukira kuko byarushaho kuba umugogoro ku gihugu.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije asanga umwanzuro wemerera impunzi n’abimukira kuza mu Rwanda wagakwiye gusuzumwa mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa ,agasanga umunyarwanda ari we wakabanje gutezwa imbere.

Ati “Nta neza irimo,babanze bashakire ineza umunyarwanda,aho gushakira ineza impunzi n’abimukira bo mu Bwongereza.”

Ni iki Guverinoma y’uRwanda ivuga ku mpaka zigirwa?

Umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda Yolande Makolo, mu kiganiro na televiziyo yo mu Bwongereza, GB News, yasobanuye ko icyandeweho uRwanda rwemera kwakira impunzi n’abimukira, ari uko “ko URwanda rwakiriye impunzi zari mu bibazo bikomeye zo muri Libya ndetse na zimwe zo mu Karere u Rwanda rubarizwamo,bityo uRwanda rusanzwe rwakira impunzi n’abimukira hagamijwe ko bagira imibereho myiza ndetse ko n’uRwanda rufite amateka yo kuba mu buhunzi.”

Yongeraho ati “Rero tuzi ububare bwo gutabwa,kuba ,ndetse no kudashyika ku mahirwe kimwe n’abandi mu buzima.”

Umunyamakuru yamubajije ku cyo avuga ku amasezerano uRwanda rwasinye, ashingira kuba Minisitiri w’Intebe w’uBwongereza yaravuze ko hari ibizakurizwa maze amusubiza ko “amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi agamije gushakira ineza impunzi.”

Yolande Makolo yavuze ko abazakirwa bazafatwa kimwe n’abandi baturage kandi ko bazahabwa n’andi mahirwe yose agenewe umuturage bityo ko nta mpungenge zakabaye kubaho.

Umunyamakuru amubajije niba hari ushobora gukumirwa cyangwa akaba yasubizwa mu Bwongereza  avuga ko “Mu gihe hagaragara ufite umuziro harimo kuba hari ibyo ahamwa n’amategeko bijyanye n’ibyaha, uwo atakwakirwa gusa ko buri mwimukira azakirwa mu gihe nta muziro yaba afite.”

Ntiharatangazwa niba impunzi zizava mu Bwongereza zizacumbikirwa hamwe n’abandi basanzwe mu Rwanda.

Kugeza ubu bivugwa  ko uBwongereza buzaha uRwanda agera kuri miliyoni 157 z’amadolari.

UBwongereza bufite ikibazo gikomeye cy’abimukira aho kugeza muri Nyakanga 2021, iki gihugu cyari kimaze kwakira 37.235.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi agamije gushakira ineza impunzi

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW