Bugesera: Imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yahawe umuriro w’imirasire y’izuba

Kuri uyu wa 29 Mata 2022 abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ifatanyije na Never Again Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyikiriza Abarokotse bagize imiryango 12 umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Never Again Rwanda bashyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi mu Rwibutso rwa Nyamata


Abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamata n’ubutwari bwaranze bamwe mu bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata.

Babwiwe amateka yaranze u Bugesera n’Abatutsi bari bahatuye uko bahatujwe ku ngufu hagamijwe kubatsemba.

Umukozi ushinzwe kuyobora abaje gusura Urwibutso rwa Nyamata avuga ko gusura uru rwibutso ari mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro Abatutsi barushyinguyemo.

Ati “Rwubatse mu Kiliziya mu cyahoze ari Paruwasi ya Nyamata, bakaba barahisemo kuyihindura urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw’igihugu kubera abantu benshi bahaguye n’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Abakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu n’aba Never Again Rwanda basuye imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yatujwe mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Murama ,bakaba bahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Bahawe kandi Televiziyo na Telefone igendanwa mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge.

Abarokotse bagaragaje ko guhabwa umuriro bigiye kubafasha cyane ko mbere babaga mu mwijima.

Mukakalisa Adria yavuze ko batarahabwa umuriro na Televiziyo yahoraga mu bwigunge, atekereza kubyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu acana televiziyo akareba amakuru agezweho n’aho igihugu kigeze mw’iterambere.

- Advertisement -

Yagize ati “Mbere twabaga mu kizima ariko ubu turabonesha, byaratugoraga kubona umuriro wa telefone, ubu turabonesha mu nzu, turishimye.”

Habineza Jean de Dieu nawe yemeje ko bigiye kumufasha by’umwihariko bikamurinda kumva ko ari wenyine.

Ati “Bizamfasha mu rugamba rwo kwiyubaka kuko narimbayeho mw’icuraburindi.”

Hatanzwe ubutumwa bwibutsa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bijyana no kwibuka abishwe no kwita kubarokotse.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire avuga ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa ko nta n’umwe ukwiriye kuvutsa undi ubuzima bwe, ariko ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi inzirakarengane zavukijwe ubuzima bwazo.

Yagize ati “Zibuvutswa n’abashinzwe kuburinda no kuburengera aribwo buyobozi ndetse n’ingabo zari zishinzwe kurinda abaturage b’igihugu.”

Mukasine avuga ko ari akaga gakomeye u Rwanda rwahuye n’ako ariko habonetse urumuri kandi bitazongera ukundi.

Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agomba kumenyeshwa abatarayabayemo by’umwihariko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abazavuka mu bihe bizaza ,kuko bituma abantu batibagirwa no kurinda amateka no kwirinda amakuru y’ibinyoma asatira abakiri bato.

Ati “Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata twasuye uyu munsi ni ikimenyetso simusiga, ni igihamya cy’ukuri kigaragaza amateka y’ibyabaye muri aka Karere.”

Perezida wa Komisiyo avuga ko gucanira abarokotse Jenoside ari nk’ikimenyetso cy’urumuri rwo kubafasha kuva mu bwigunge mu nzira yo kwiyubaka batangiye ,bakomeze kwigarurira icyizere cyo kubaho kandi bumveko bafite igihugu kibakunda.

Yasabye abahawe imirasire y’izuba kuzayifata neza kugira ngo izabagirire akamaro inabafashe kuva mu bwigunge no kurushaho kwiyubakamo imbaraga no kumenya uko abandi babayeho hirya no hino mu gihugu.

Yabasabye kwishakamo imbaraga ntibakemere guheranwa n’agahinda.

Ati “Kuba mwararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ubuhamya buzima bufatika kandi ni nokongera guha agaciro ibitambo byazize uko byaremwe.”

Abaturage bibukijwe ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese mu kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda mu nzira yo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Buri muryango wahawe Televiziyo, Telefone igendanwa n’umurasire w’izuba. Imirasire y’izuba uko ari 12 yatanzwe na Never Again Rwanda ikaba ifite agaciro ka Miliyoni Enye n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda.

Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa
Hunamiwe inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamata
Hunamiwe inzirakarenganire ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamata
Perezida wa Komisiyo Mukasine Marie Claire yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasuye Urwibutso
Inzu zubakiwe Abarokotse Jenoside mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Murama
Munyaneza Jean de Dieu yashimiye abamuhaye ibikoreho byo kumukura mu bwigunge
Mukakalisa Adria yashimiye Perezida Paul Kagame

Imirasire y’izuba bahawe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW