Byari bikwiye cyane ko Perezida Macron yongera gutorwa – Kagame

Mu butumwa bwifuriza ineza n’imirimo mishya kuri Perezida Emmanuel Macron wongeye gutorerwa kuyobora Ubufaransa, Perezida Paul Kagame yavuze ko yatowe bikwiye cyane.

Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida Emmanuel Macron

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugira buti “Congratulations, ku kongera gutorwa ubukwiye cyane Perezida Emmanuel Macron.

Ni ubutumwa ku buyobozi bwawe bufite icyerekezo, bugamije kunga abantu aho kubatanya.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuza ko ubufatanye hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda bikomeza kuba byiza ndetse no kurushaho.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 24 Mata 2022, hirya no hino mu Bufaransa n’ahandi hatuye Abafaransa bazindukiye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora ya Perezida.

Emmanuel Macron wari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa yongeye guhigika bwa kabiri Mme Marine Le Pen bari bahanganye, amutsinda ku majwi 58.2% kuri 41.8%.

 

Muri manda ya mbere ya Macron yazanye impinduka mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Muri Gicurasi, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko i Kigali, icyo gihe yemeye adashidikanya uruhare Leta y’Ubufaransa yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi Emmanuel Macron yagize ati “Ubufaransa bufite uruhare, amateka, ibyo rwabazwa (une responsabilité) muri politiki y’u Rwanda. Bufite umukoro: wo kureba amateka aburi imbere, no kwemera uruhare mu kababaro bwateye Abanyarwanda mu gishyira imbere igihe kirekire cyane guceceka ku kizamini cyo kugaragaza ukuri.”

Yongeyeho ati “Kwemera ayo mateka, uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidasaba ingurane. Twe ubwacu kubyihatamo, kandi ku bwacu. Umwenda dufitiye abagizweho ingaruka (na Jenoside) kubera uko guceceka kw’igihe kirekire. Impano twagira ku bariho nk’uko twabishobora, igihe baba babyemera, ni ukugabanya akababaro.

Jenoside ntabwo isibangana. Ni ikizinga kidasibama. 

Mu Rwanda, bavuga ko tariki 7 Mata inyoni zitaririmba. Kubera ko zirabizi. Abantu nib o bagomba kureka guceceka. Ni ku bw’agaciro k’ubuzima tugomba kuvuga, kwita izina, kwemera.”

Icyo gihe mu ruzinduko rwe, Emmanuel Macron yavuze ko mu myaka ine Ubufaransa buzatera inkunga u Rwanda igera kuri miliyoni 500 z’ama-Euro, akazajya mu bijyanye n’ubuzima, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

Muri Kamena 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Antoine Anfré nka Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, waje nyuma y’igihe kinini nta Ambasaderi w’iki gihugu uri mu Rwanda.

U Rwanda na rwo rufite Ambasaderi François Xavier Ngarambe uruhagarariye mu Bufaransa.

Twakwibutsa ko kuri manda ya mbere ya Emmanuel Macron ari bwo Mme Louise Mushikiwebo yatorewe kuyobora umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, ndetse yanashyigikiwe n’Ubufaransa.

Muri iki gihe Perezida Kagame ajya mu Bufaransa nta nkomyi, kimwe n’uko Emmanuel Macron yasuye u Rwanda agatsura umubano
Ubufaransa bwashyigikiye Mme Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF

UMUSEKE.RW