Casa Mbungo André mu ikipe y’Igihugu Amavubi?

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André, yavuze ko kugaruka mu ikipe y’Igihugu, Amavubi byaba ari amata abyaye amavuta kuri we.

Cassa Mbungo yavuze ko yakwishimira gutanga umusanzu mu Amavubi

Hamaze iminsi havugwa ko hari umutoza w’umunyarwanda uziyongera mu itsinda ry’abatoza b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, rigizwe na Carlos Alos Ferrer n’umwungiriza we, Jacint Magriña Clemente.

Mu batoza bavuzwe bashobora kuvamo umwe uzinjira mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, harimo Casa Mbungo André na Rwasamanzi Yves utoza Marines FC.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, abajijwe niba koko yaba yaregerewe ngo ahabwe aya mahirwe, uyu mutoza yavuze ko yakwishimira kongera gutoza ikipe y’Igihugu ariko nta muyobozi n’umwe wa FERWAFA bari baganira kuri iyi ngingo.

Ati “Ntabyo nzi. Twabiganiriye n’abantu ku giti cyabo. Ariko nk’ikigo nka Ferwafa, nta muyobozi turabiganiraho. Ariko abantu ku giti cyabo baba bakora muri Ferwafa cyangwa badakoramo twarabiganiriye.

Nta muntu utakwifuza gukorera Igihugu, aho waba uri hose, icyo waba uri cyo cyose, nta muntu utakwifuza gukorera Igihugu. Kugira ngo duheshe ishema Igihugu.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko umutoza Rwasamanzi Yves ari we ufite amahirwe menshi yo kwiyongera mu itsinda ry’abatoza bahari ubu.

Uyu mutoza yaherukaga mu ikipe y’Igihugu mu 2014 ubwo yari yungirije Umwongereza, Stephane Constantine.

Mu 2014 Cassa yari mu Amavubi ubwo u Rwanda rwatsindiraga Lbya kuri Stade ya Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -